Urugendo rw'abagore bigobotoye ubusambanyi bw'abarobyi n'abacuruzi b'isambaza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abagore baretse gucuruza isambaza mu buryo bwa magendu bavuga ko bamwe mu bakora muri ubwo buryo bashukwa n'abarobyi bikabaviramo gusambanywa.

Umwe muri bo yabwiye IGIHE ko mbere bagicuruza isambaza mu buryo bwa kinyeshyamba bajyaga kuzirangurira mu bihuru, umugore udafite amafaranga yo kuranguza, abarobyi bakamuha iz'ubuntu ariko babanje kumusambanya.

Ati 'Mbere ya 2017, inda zagiye zivuka hagati yacu n'abarobyi zari nyinshi. Ni ibintu byari byaratubase kandi byatugizeho n'ingaruka'.

Mugenzi we avuga ko abagore bacuruza isambaza kinyeshyamba na bo ari ba rushimusi kuko babyukaga ijoro bakajya guhurira n'abarobyi mu bihuru no kubacungira kugira ngo inzego z'umutekano n'iz'ubuyobozi zitabafata.

Ati 'Twari tubayeho nabi, abana bacu bagahurira n'abo barobyi mu bihuru kugira ngo babeho, bagatwara inda ariko ubu nta mwana wacu ugitwara inda aho twagereye mu iterambere'.

Akomeza avuga ko igihe yamaze akorana na barushimusi b'isambaza akazicuruza kinyeshyamba ntacyo byamumariye uretse kumutesha agaciro.

Ati 'Twarabikoraga n'inzego z'ubuyobozi zaza tukiruka tukazihunga. Iyo twabonaga inzego z'ubuyobozi zije twaryaga akara ba rushimusi bagahunga. Mu gihuru ni ho twaranguriraga.'

Sibomana Jean Bosco, Umuhuzabikorwa wa Kibuye Fishing Project, ikusanya ikanacuruza umusaruro w'abarobyi bo mu Karere ka Karongi, igice cya Rutsiro n'icya Nyamasheke, yabwiye IGIHE ko ubu busambanyi budakorwa na ba rushimusi b'isambaza gusa ko ahubwo n'abarobyi bakora mu buryo buzwi na bo bashukisha abagore isambaza.

Ati 'Abashyana (abarobyi bakorera abandi) hari umusaruro w'isambaza biba ba shebuja hakaba n'uwo ba shebuja babagenera wo kubatunga. Izo bakaziha abo bagore na bo bakabitura kubacumbikira […].'

Uyu mugabo umaze imyaka irenga 25 mu burobyi n'ubucuruzi bw'isambaza avuga ko ubu busambanyi butizwa umurindi no kuba abashyana benshi bakorera kure y'ingo zabo.

Ati 'Hakenewe ubukangurambaga bwimbitse bwo gushishikariza abo bagore by'umwihariko abibana kwirinda indwara zifata mu myanya ndangagitsina no kuboneza urubyaro kuko hari abana benshi bavuka muri izo nzira ndetse n'ubwandu bwa virus itera SIDA bukaba buri hejuru.'

Inama z'abagore bigobotoye izi ngeso

Biturutse ku nama z'ubuyobozi n'imiryango itari iya Leta, hari abagore baretse gucuruza isambaza mu buryo bwa magendu bashinga koperative.

Iyo bagereranyije ubuzima barimo nyuma yo kwibumbira mu makoperative n'ubwo babagamo mbere basanga barisubije agaciro, bagasaba abagore bakiri muri izo ngeso kubireka na bo bagakorera hamwe.

Umwe muri bo yabwiye IGIHE ko mbere bagicuruza kinyeshyamba bakoraga bihishahisha babona ubuyobozi bakiruka ariko ubu bafite aho bakorera hazwi ndetse bageze ku rwego rwo kohereza umusaruro w'isambaza mu bihugu by'amahanga.

Ati 'Mu minsi 21 yo kuroba, buri munsi duteranya ibihumbi 50 Frw tukayaha umwe muri twe. Ejo tukayaha undi kugira ngo tuzamure igishoro.'

Mugenzi we avuga ko kuri ubu buri munsi yunguka amafaranga atari munsi y'ibihumbi bitanu.

Ati 'Ubu twisubije agaciro, abarobyi badushukishaga isambaza uyu munsi dufite amafaranga aruta ayabo, twubatse inzu zigezweho. Inama nagira abagore bagicuruza isambaza mu buryo bwa magendu n'abarobyi bahimuta isambaza ni uko babireka na bo bakajya mu makoperative.'

Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose, yavuze ko abagore bavuye mu burobyi n'ubucuruzi bw'isambaza bidakurikije amategeko ubu bari kwiteza imbere, asaba abakirimo kubivamo.

Ati "Icyo twasaba ababa bakirimo ni uko babivamo kuko ni ukwangiza, byangiza umusaruro bigatuma uwagombaga kuboneka ufitiye akamaro abantu benshi utaboneka. Ubwo rero twabagira inama yo kwegereza bagenzi babo bakajya mu matsinda bakajya mu makoperative, bagakora ubucuruzi bwemewe noneho bakareka kwangisha abo bana b'isambaza kuko uriya musaruro w'isambaza twese udufitiye akamaro mu karere no mu gihugu".

Abarobyi bashukisha abagore kubaha isambaza bakabasambanya



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urugendo-rw-abagore-bigobotoye-ubusambanyi-bw-abarobyi-n-abacuruzi-b-isambaza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)