Mu 2014, Guverinoma y'u Rwanda yatangije gahunda y'Urugo Mbonezamikurire y'abana bato, bari munsi y'imyaka itandatu [Early Childhood Development: ECD], imwe mu zigamije gukumira no guhangana n'ibibazo by'igwingira n'imirire mibi mu bana.
Ni urugo rutanga uburyo bworoshye bwo kwigisha abana hakiri kare, kubagaburira indyo nziza, isuku ndetse no kurindwa.
Bamwe mu babyeyi barerera mu rugo mbonezamikurire rw'abana bato rwa Bigogwe, ruri mu Kagari ka Kijote, Umurenge wa Bigogwe, Akarere ka Nyabihu, baruvuga imyato kuko abana barunyuzemo batsinda neza mu mashuri abanza.
Kalisa Gatabazi wo mu mudugudu wa Kazuba, Akagari ka Kijote mu Murenge wa Bigogwe, avuga ko abana ba mbere bize mu rugo mbonezamikurire rwa Bigogwe, bageze mu mwaka wa Gatandatu w'amashuri abanza kandi baba aba mbere.
Ati 'Iyo tugiye mu mashuri abanza usanga abana banyuze hano ari bo bagenda batsinda baza mu myanya y'imbere kurusha abataragize amahirwe yo kuza hano kuko bava hano bafite ubumenyi cyane'.
Inyungu z'urugo mbonezamikurire zageze no ku babyeyi kuko hanatangirwa inyigisho z'uko abashakanye bagomba kubana, kuboneza urubyaro, guteka indyo yuzuye n'ibindi bigamije kwita ku mwana.
Ababyeyi barerera mu rugo mbonezamikurire rwa Bigogwe bishyize hamwe mu itsinda batanga umusanzu uboroheye, uyu munsi bafite inka icyenda zikamirwa abana, undi musaruro ukajya kuri konti bigafasha mu kuvana abana mu mirire mibi.
Kalisa Gatabazi avuga ko abana banywa amata kabiri mu cyumweru avuye ku nka ababyeyi bishyize hamwe bakorora.
Ati 'Biraduhuza nk'ababyeyi kandi tuzabona umusaruro w'ibyo twakoze'.
Umubyeyi wasize umwana mu rugo mbonezamikurire, akora akazi ke atekanye bigatuma n'umusaruro atanga wiyongera.
Ubushakashatsi bwa Gatandatu ku buzima n'imibereho by'abaturage [RDHS], bwakoze n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare [NISR], bwagaragaje ko 33% by'abana bari munsi y'imyaka itanu mu Rwanda bari bafite ikibazo cyo kugwingira.
Ingo mbonezamikurire, zitezweho kugira uruhare rukomeye mu guhangana n'iki kibazo binyuze mu bufatanye bwa Guverinoma y'u Rwanda n'abafatanyabikorwa bayo mu iterambere.
Mu mwiherero w'iminsi ibiri wahuje Leta y'u Rwanda n'abafatanyabikorwa bayo mu iterambere, hagaragajwe ko hakenewe gushyira imbaraga nyinshi mu nzego zirimo n'uburezi nk'uko ibarura rusange ry'abaturage n'imiturire rya 2022 ryagaragaje ko hakirimo ibyuho.
Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN ushinzwe Imari ya Leta, Richard Tusabe, yavuze ko hari intambwe imaze guterwa ariko hakenewe ingufu kugira ngo ibyiyemejwe muri gahunda y'igihugu yo kwihutisha Iterambere NST1 bigerweho.
Ati 'Hari inzira tugiye kunoza yaba mu byo kwihaza mu byo duhinga mu gihugu cyacu, kunoza uburezi, ibikorwaremezo. Tugeze ahantu hashimishije ariko inzira iracyari ndende'.
Ibarura rusange rya 2022 ryagaragaje ko mu mashuri abanza abana bigira igihe ku rugero rwa 89,3%, mu mashuri yisumbuye benshi baratinda ntabwo bigira igihe; abigira igihe ni 22,3%.
Umuhuzabikorwa wa Loni mu Rwanda, Ozonnia Matthew Ojielo yavuze ko yibukije abafatanyabikorwa ba Leta y'u Rwanda mu iterambere ko hari akazi kenshi ko gukora kandi umusanzu wabo ukenewe cyane.