Umunya Cambodia ukunda indege cyane yakoze agashya yubaka inzu isa neza nk'indege yihariye private jet],nubwo ataragira amahirwe yo kuyigendamo na rimwe.
Uyu mwubatsi witwa Chrach Peou yashoye asaga $20,000 yari yarizigamiye mu kubaka iyi nzu isa n'indege aho yayihaye amababa,amapine,moteri n'ibindi bitandukanye bigaragara ku ndege.
Iyi nzu yayubatse hafi y'umujyi wa Siem Reap, hafi y'ingoro izwi cyane ya Angkor Wat.
Uyu mugabo w'imyaka 43,wapfushije umugore we akamusigira abana batatu,yabuze ko byamutwaye umwaka wose kugira ngo yuzuze iyi nzu kandi ngo yakoresheje amafaranga yamaze imyaka 30 yizigamira.
Ati "Izi ni inzozi zanjye kuva nkiri umwana.Ndishimye cyane ko nageze ku ntego yanjye."
Iyi nzu ifite ibyumba bibiri n'ubwogero bubiri,ihagaze ku nkingi ebyiri za metero 6 hasi hari amapine nk'ay'indege
Uyu yakomeje abwira AFP ati "Dushobora kuba hano,kuhasinzirira,gukoresha ubwiherero bwaha ndetse tuhafatira ifunguro tumeze nk'abari mu ndege.Ni iyanjye ndishimye
Uyu ngo yashushanyije iyi nzu nyuma yo kubona amafoto menshi y'indege zigenga kuri Internet.
Uje gusura iyi nzu amuca idolari rimwe kugira ngo ayifotorezeho.
Kim Muoy w'imyaka 28 wayisuye, yagize ati "Ni nziza,ikurura abantu,hari ibiti by'imbuto hafi."
Bwana Peou ngo afite inzozi zo kuzagenda mu ndege ya nyayo umunsi umwe.Yagize ati "Nimbona amafaranga ngashaka kugira aho njya,nzafata indege mperekeze."