Urukundo rugeze aharyoshye hagati ya Frensh Montana na Rubi Rose #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amakuru yahamijwe ubwo Rubi Rose yashyiraga hanze amafoto aba bombi bafashwe basohakanye i Beverly Hills muri California.

Ibi byaje bishimangira urukundo rwabo nyuma y'iminsi hari amakuru abivugwaho ariko adafitiwe gihamya.

Ni nyuma kandi y'uko avuze ko ari mu rukundo na French Montana ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru The Shade Room, nubwo yavuze ko urukundo rwabo rukiri mu mizi.

Rubi ari mu rukundo na Frensh Montana nyuma y'igihe gito atandukanye n'uwari umukunzi we Darryl Dwayne Granberry Jr wamenyekanye nka PontiacMadeDDG (DDG) mu muziki.

Urukundo rwa Rubi na DDG rwashyizweho iherezo nyuma y'uko yamushinjaga gukundana n'undi mukobwa Halle Bailey nkuko babigaragaje ubwo bateranaga amagambo.

Amafoto yafotowe Rubi na Montana ubwo bari basohokanye bishimanye



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/urukundo-rugeze-aharyoshye-hagati-ya-frensh-montana-na-rubi-rose

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)