Utumashini twumisha inzara dushobora gutera indwara zirimo kanseri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bw'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, RSB, buraburira abagana inzu zitunganya inzara kwitondera gukoresha utwuma tuzumisha kuko harimo amoko agera kuri arindwi atujuje ubuziranenge, bikaba byabatera indwara zirimo na kanseri.

Taliki ya 11 Werurwe 2023, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, RSB,  cyasohoye itangazo rigaragaza ko hari utumashini twumisha inzara dukoreshwa mu nzu zitunganya inara tutujuje ubuziranenge.

Ubuyobozi bw'iki kigo buravuga ko bwakoze igenzura bugasanga hari amoko agera kuri arindwi y'utu tumashini tutujuje ubuziranenge.

Bwana Murenzi Raymond, umuyobozi mukuru w'iki kigo araburira abakoresha utu tumashini  kwihutira kudupimisha, kuko ututujuje ubuziranenge dutera indwara zirimo na kanseri.

Yagize ati 'Mu byo twapimye twasanze utwo twuma turi ku isoko twohereza umuriro ugera muri Magana atandatu bitewe na brand (ubwoko n'uruganda rwadukoze) bigenda bikagera ku bihumbi bitatu Magana inani, bisobanuye ko biri hejuru cyane ku gipimo ngenderwaho ku mabwiriza y'ubuziranenge ku Isi hose. Ubuzima bwagira ingaruka zitandukanye, indwara zishobora gufata inzara, indwara zafata uruhu rw'umuntu.'

Kugeza ubu mu nzu zitandukanye zitunanyirizwamo imisatsi n'inzara uhasanga utu tumashini ndetse n'abadukoresha, bagaragaza ko nta makuru na make bazi ku buziranenge bwatwo.

Hari abatanga izi serivisi zo gutunganya inzara n'abakiriya babo bo mu Karere ka Rubavu, babwiye itangazamakuru rya Flash ko bafite impungenge z'uko bashobora kuba bararwaye izi ndwara, kuko batazi gutandukanya utu tumashini kandi ntibanamenye n'ingaruka z'ututujuje ubuziranenge.

Umwe ati 'Tuyita imashini yumisha verini yitwa gel(soma jeli). Baragusiga bamara kugusiga ugashyira mu mashini kugira ngo yume, impungenge ntizabura kuko bavuze ko bishobora kuba bitera uburwayi.'

Undi Ati 'Byasaba leta ko yatuzanira  imashini zujuje ubuziranenge, kugira ngo arizo tuzajya tugura.'

Mugenzi we nawe yagize ati 'Twaranbyumvise ko harimo utudafite ubuziranenge, ariko ntabwo turamenya utwujuje ubuziranenge n'ututujuje ubuziranenge.'

Biteganijwe ko mu bihe biri imbere ubuyobozi bw'ikigo RSB buzaba bwamaze gushyira ahagaragara amazina y'ubu bwoko burindwi bw'utu tumashini tutujuje ubuziranenge.

Umuyobozi w'iki kigo Bwana Murenzi Raymond, araburira abaturage kwigengesera ku mikoreshereze y'uyu tumashini,  mu gihe hatarabaho uburyo bwihariye bwo kudutandukanya.

Ati 'Abenshi twaganiriye usanga badukoresha uko babonye, hari n'abadukoresha iminota 5 cyangwa 10 bitewe n'uko izo nzara zitaruma. Bigaragara ko byagira ingaruka ku buzima bwabo, birasaba kwigengesera.'

Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuziranenge RSB, ntikigaragaza ko kigiye guhita gikura ku isoko utumashini twose twumisha inzara, mu nzu zitunganyirizwamo imisatsi.

Icyakora nyuma yo gutangaza aya moko arindwi y'utu tumashi tutujuje ubuziranenge, dushobora guhita dukurwa ku isoko.

Aya moko arindwi y'utu mashini tutujuje ubuziranenge, bivugwa ko yinjijwe mu gihugu mu nzira zitemewe n'amatgegeko.

Ntambara Garleon

The post Utumashini twumisha inzara dushobora gutera indwara zirimo kanseri appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/03/16/utumashini-twumisha-inzara-dushobora-gutera-indwara-zirimo-kanseri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=utumashini-twumisha-inzara-dushobora-gutera-indwara-zirimo-kanseri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)