Uwakinanye nUmunyarwandakazi muri John Wick... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo yasanzwe iwe muri California, indwara yari arwaye ntabwo iramenyekana. Yapfuye mu gihe yari ari kuzenguruka mu itangazamakuru mu imenyekanisha rya "John Wick 4".

Lance yagaragaye muri filime zirimo "The Wire" ya HBO, 'Fringe,' 'Oz,' 'Lost,' 'Godzilla vs. Kong' , 'Bosch' n'izindi. Biteganyijwe ko  ''John Wick: Chapter 4(JW4)'' izajya hanze ku wa 24 Werurwe 2023. Iyi filime inagaragaramo Umunyandakazi Lous and The Yakuza.

Iyi filime yayobowe na Chad Stahelski, igaragaramo abakinnyi nka Keanu Reeves, Bill Skarsgard, umuririmbyi Rina Sayama, Umunya-Hong Kong Donnie Yen wubatse amateka muri sinema n'abandi batandukanye bakomeye muri sinema ku Isi.

John Wick: Chapter 4 igiye kuza ikurikira igice cyaherukaga cyari cyiswe ''John Wick a hitman''. Ntabwo 'role' ya Lous and The Yakuza muri iyi filime iramenyekana, gusa mu gace gato ka filime kagiye hanze agaragara ari gukina ibyerekeye umuziki n'ubundi.

Iki gice cya kane cya John Wick kigaruka ku nkuru y'umugabo witwa John Wick wahoze ari umwicanyi akaza kubivamo, gusa aba ashakishwa n'abicanyi benshi kubera amafaranga yashyizweho ku muntu uzazana umutwe we.

Uyu John Wick ahura n'indwanyi zikomeye kuva i New York, Paris, Berlin kugera i Tokyo mu Buyapani.

Umunyarwandakazi Lous and the Yakuza ugiye kugaragara muri iyi filime, mu mwaka ushize yasinyanye amasezerano na Roc Nation y'umuraperi Shawn Corey Carter wamenyekanye nka Jay-Z.

Uyu mukobwa ni umwe mu bahanzikazi bagezweho baririmba igifaransa. Mu mwaka ushize yegukanye igihembo kiri mu bikomeye, bitangirwa mu Bufaransa.

Ni igihembo yahawe na sosiyete y'abahanzi, abanditsi ndetse n'abanononsora umuziki izwi nka SACEM imaze imyaka 170 ikora ibikorwa byerekeye umuziki mu Bufaransa, yatowe muri ibi bihembo nk'umuhanzi mwiza mushya.

Muri Mata 2021 ikinyamakuru Forbes cyandika ku bijyanye n'ubukungu no gukora intonde zitandukanye, cyamushyize mu rubyiruko rutanga icyizere rutarageza imyaka 30 y'amavuko rukorera i Burayi.

Lous and Yakuza w'imyaka 26 mu bihe byashize aheruka gutorwa nk'umuhanzi w'umwaka mu Bubiligi, mu bihembo ngarukamwaka bya Red Bull Elektropedia Awards. Byari ku nshuro ya 11 ubwo habaga ibi birori byo gutanga ibi bihembo, byabaye tariki 25 Ugushyingo 2020.

Mu byiciro 10 byatanzwemo ibihembo Lous and the Yakuza yahatanaga muri bitatu harimo umuhanzi w'umwaka, album y'umwaka aho iye yitwa Gore yari irimo ndetse n'icy'indirimbo y'umwaka aho iyitwa Tu es Gore ariyo yari ihanganye n'izindi.

Ni umuhanzikazi uhanzwe amaso ku mugabane w'u Burayi. Mu minsi ishize yigeze gutoranywa mu bahanzi bane mu Bufaransa, bemerewe gufashwa n'ikigo gicuruza umuziki cya Spotify.

Ubusanzwe ni umuririmbyi, umwanditsi w'indirimbo, umuraperi akaba n'umurika imideli. Avuka kuri se wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [RDC] na nyina w'Umunyarwandakazi.

Aririmba cyane mu Gifaransa ariko avuga ko n'Ikidage n'Igiswayile nabyo abyifashisha mu muziki we. Hari amagambo amwe akoresha mu ndirimbo ze akura mu rurimi rw'Ikinyarwanda.

Lance Reddick yitabye Imana 

Lous and The Yakuza ni umwe mu bakinanye na Lance muri John Wick4



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127194/uwakinanye-numunyarwandakazi-muri-john-wick-4-yitabye-imana-127194.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)