Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2023 ni bwo Kelly na David basezeraniye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, mu muhango witabiriwe n'inshuti, abavandimwe n'imiryango y'aba bombi.
Uyu muhango witabiriwe n'abarimo Ange Ingabire Kagame nk'uko byemezwa n'umufotozi wacu Nathanael Ndayishimiye wageze ahabereye uyu muhango.
Ntabwo itangazamakuru ryari ryemerewe gufata amashusho n'amafoto, usibye abahawe uburenganzira. Gusa inyaRwanda.com yabashije kubona amashusho magufi ya 2nd Lt David & Kelly ubwo bavaga mu Murenge.
Mu bitabiriye uyu muhango harimo kandi Miss Naomie Nishimwe wabaye Miss Rwanda 2020, n'abavandimwe be, Jeannine Noach, ababyeyi babo n'abandi bari hafi y'imiryango yabo.
Ku wa 14 Gashyantare 2023, ni bwo David Nsengiyumva n'umukunzi we basohoye integuza y'ubukwe bwabo (Save the Date), bagaragaza ko bazakora ubukwe ku wa 24 Werurwe 2023.
Nsengiyumva David ari mu basirikare baherutse guhabwa ipeti rya Sous Lieutenant mu Ngabo z'u Rwanda, akaba n'umukinnyi wa APR BBC.
Uwineza agiye gukora ubukwe nyuma ya Uwase Pamela Loana nawe ubarizwa muri Mackenzies, warushinze ku wa 15 Ukuboza 2022 mu birori byabereye mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko kuri Romantic Garden ku Gisozi.
Pamela yasezeranye n'umukunzi we Martin Carlos Mwizerwa imbere y'amategeko, mu muhango wari wabaye ku wa 8 Ukuboza 2022.
Ubwo basezeranaga imbere y'amategeko
Itsinda rya Mäckenzies ryaramamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe n'abakobwa batanu b'ubwiza, bakunda kwifata amashusho bari kubyina indirimbo z'abahanzi batandukanye.
Inseko, ubwiza, kujyanisha ibyo bakora, bituma benshi bahora batera akajisho kuri instagram ngo barebe ko nta gashya bafite.
Abantu benshi bababona batyo, ntibazi umuto, umukuru cyangwa niba ari impanga, niba ari abavandimwe. Ikizwi ni uko ari Mäckenzies. Aba bakobwa ni bo bavuyemo Nyampinga w'u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie.Â
Nyuma yo gusezerana bafashe ifoto y'urwibutso
Miss Naomie ni uko yaserutse mu birori bya Kelly Uwineza
Jeanine Noach ni uko yaserutse mu muhango wo gusezerana kwa Uwineza