Kuri uyu wa Kabiri Perezida Kagame yitabiriye isozwa ry'Itorero rya ba Rushingwangerero, ryahuzaga abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari twose two mu gihugu.
Mutimukeye Aline wo mu Murenge wa Rugendabari mu Karere ka Muhanga, mu Kagari ka Nsanga, yabwiye umukuru w'igihugu ko ikibazo cy'imishahara gifite uburemere bukomeye.
Ati "Urebye impuzandengo y'umushahara wa Rushingwangerero wo mu ntara ni 80,000 Frw, hanyuma bakuru bacu b'i Kigali, ni 300,000 Frw, bityo rero ugereranyije n'inshingano twebwe dusabwa, harimo inshingano cyane cyane ikomeye ko Rushingwangerero agomba kubana n'abo ayobora, akaba mu ifasi."
"Ibi bituma Rushingwangerero agira ingo ebyiri. Urugo rw'umuryango we, n'urugo rwo ku kazi kandi akaba agomba kuba mu nzu ihesheje urwego akorera agaciro."
Yavuze ko mu gihe abayobozi baba babwira abaturage kuva mu nzu mbi, Rushingwangerero uhembwa 80,000 Frw ntibimukundira ngo anatunge umuryango we.
Yavuze ko urebye uyu mushahara, bitanakunda kwishyurira amashuri abana, uko bikwiye.
Mutimukeye yakomeje ati "Hari umurongo uri muri Bibiliya uvuga ngo "nk'uko abagaragu amaso yabo bayahanga sebuja", ba Rushingwangerero amaso bayabahanzeho."
Perezida Kagame yavuze ko ari ibintu bikeneye gusuzumwa, bigafatwaho icyemezo.
Ati "Ntabwo natanga igisubizo cyuzuye hano muri aka kanya, ariko icyo navuga ni uko ikibazo kizigwa, tukagishakira uburyo. Byo birumvikana, ibyo bisumbanya, abo mu mujyi bakabona hafi inshuro enye z'iby'abo mu turere mu tugari babona, washaka uko tubishyira ku murongo, ariko biraterwa n'ibintu byinshi, ariko ngira ngo reka tuzabone umwanya, ababishinzwe babitwigire, guverinoma ibifateho icyemezo."
Mu ijambo rye kandi, Perezida Kagame yavuze ko bidakwiye ko harebwa gusa ku kongera umubare w'abakozi n'umushahara wabo, hatarebwa no ku musaruro wabo.
Yakomeje ati "Mushobora kuva kuri batatu bakaba batanu, twongereye umubare w'abakorera ku Kagari, mwebwe. Ku rwego rwanyu, ariko uko kongera umubare biragaragara ko hongerewe iki kijyanye no kongera wa mubare? Cyangwa se twongereye umubare gusa?"
"Mu kongera umushahara, nibyo, abantu bakwiriye, mu bushobozi bwacu, uko wabishoboye, bakwiriye guhembwa neza. Ariko uko guhembwa neza kugomba kujyana n'imikorere myiza n'umusaruro, nabyo bigomba gupimwa, bikagaragara."
Yavuze ko bibayeho kongera umubare w'abakozi n'umushahara ariko umusaruro ntuzamuke, byaba ari uguta igihe.