Wa umunyarwenya uzwi ku izina rya 2Pac kuri TikTok yitabye Imana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyarwenya, Ahuofe Abrantie ukomoka muri Ghana wamamaye ku rubuga rwa TikTok nka 2Pac yitabye Imana ku myaka 21.

Inkuru y'urupfu rwa 2Pac yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 30 Werurwe 2023. Ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Ghana byavuze ku nkuru y'urupfu rw'uyu munyarwenya gusa ntiharamenyekanya amakuru arambuye y'icyamwishe.

Ahuofe Abrantie yamamaye ku rubuga rwa TikTok nka 2Pac kubera ko yakoraga amashusho ashyira kuri uru rubuga agaragaza imyitwarire nk'iye benshi bemezaga ko basa.

Umuraperi Tupac Amaru Shakur wamamaye nka 2Pac, cyangwa se Makaveli, amazina yose yakunze kujya yiyita mu bihe bye, yavutse tariki ya 16 Kamena 1971, yitaba Imana ku wa 13 Nzeri 1996. Inshuro nyinshi hari aho Ahuofe Abrantie yabaga yambaye 'bandana' nk'iyo uyu muraperi yakunze kugaragara ku mashusho menshi yambaye.

Ibi biri mu byatumye yitirirwa 2Pac. Ahuofe Abrantie yakurikirwaga n'abasaga miliyoni eshatu kuri TikTok, yamamaye ku Isi yose ku mbuga zitandukanye bitewe n'amashusho asetsa imbaga yashyiragaho.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/wa-umunyarwenya-uzwi-ku-izina-rya-2pac-kuri-tiktok-yitabye-imana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)