Wema Sepetu yongeye gukuramo inda, yerekanywe mu muryango w'umukunzi we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyampinga wa Tanzania 2006 Wema Isaac Sepetu yerekanywe mu muryango w'umukunzi we akaba n'umuhanzi ugezweho muri Tanzania, Whozu.

Aba bombi urukundo rwa bo rwatangiye kuvugwa cyane hagati mu mwaka ushize wa 2022, avuga ko iyo akunda umuntu atajya yihishira.

Ati "ndi umuntu ukunda kwerekana amarangamutima ye. Si nkunda kwigaragaza uko ntari. Ndagukunda cyangwa si nkunda."

Abajijwe igihe umuhungu azajya kumwerekanira, yagize ati "Urakeka ntarajya kwerekanwa?"

Umwaka ushize Sepetu yigeze gutungura abantu avuga ko Whozu namusiga bazaze bamushyingure.

Ati "nunsiga bazaze banshyingure, bazanshyingure."

Mu kiganiro umukunzi we Whozu aheruka gutanga kuri radio yavuze ko muri Kanama 2022 Sepetu yakuyemo inda ye ariko ahamya ko ari we wabiteye.

Ati "Wema yari atwite muri Kanama. Ubwo yari igiye kugira amezi 3, twarashwanye kugeza aho twari tugiye no gutandukana."

"Ni njye wari wibeshye, nari narakariye Wema sinamwumva, icyo nashakaga ni ugutandukana na we, si nari nzi ko bishobora kugira ingaruka ku nda, naramukundaga natekerezaga ko yambabaje. "

Yakomeje avuga ko Wema Sepetu yamusabye imbabazi ariko undi ntiyamwumva.

Sepetu yavuze ko byabayeho ariko abantu batigeze babimenya kuko bakunda ko abantu babona ko bakundana ibibazo bya bo bikaguma hagati ya bo.

Iyi yabaye inda ya 3 Wema akuyemo, ni nyuma y'uko aheruka kwemera ko yakuyemo inda 3 za Steven Kanumba wari umukinnyi wa filime muri Tanzania bakundanaga ariko ubu akaba yaritabye Imana.

Whozu yavuze ko yakoze amakosa yatumye Wema akuramo inda



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/wema-sepetu-yongeye-gukuramo-inda-yerekanywe-mu-muryango-w-umukunzi-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)