Umugore w'Umunya Koreya y'Epfo yaciye ibintu ku isi kubera gutsindira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga yari amaze inshuro 959 akorera yararubuze.
Uyu mugore wari umaze gushora akayabo ka miliyoni zirenga 11 mu gushaka uru ruhushya,yatsinze ku kizamini cye cya 960,bituma avugwa cyane ku isi.
Uyu mugore witwa Cha Sa-soon yari amaze imyaka 15 yiruka kuri uru ruhushya atarambirwa ndetse inkuru ye yaciye ibintu ubwo yandikwaga na reddit,benshi bavuga ko ari urugero rwiza rwo kudacika intege.
Bwa mbere akora ikizamini cyo kwandika hari muri 2005 ariko ntiyabasha kugitsinda ariko ntiyacitse intege yakomeje kugerageza inshuro eshanu mu cyumweru,mpaka agitsinze nyuma y'imyaka itatu.
Icyakora akora ikizamini cyo kwandika,yaje kugabanya inshuro yigaga ziba ebyiri mu cyumweru zivuye kuri eshanu,kugeza atsinze agerageje inshuro 860.
Yahise yimukira ku kizamini cyo gutwara nacyo cyamuzengereje bikomeye.
Cha Sa-soon yakoze iki kizamini inshuro 100 aragitsinda bituma byose hamwe akora ibizamini inshuro 960,yaba mu kwandika no gukora.
Uyu mugore yifuzaga kubona uru ruhushya kugira ngo ajye agemura imbuto acuruza mu modoka.
Uwigishaga Cha Sa-soon muri Jeonbuk Driving School, yagize ati 'Ubwo yabonaga uruhushya twaragiye turamuhobera,tumuha n'indabyo.
Twumvise ari umutwaro ukomeye dutuye.Twabuze imbaraga zo kumubwira kubireka kuko buri gihe yaritabiraga."
Ibi byatumye Cha Sa Soon aba icyamamare mu gihugu hose ndetse kompanyi ya Hyundai imuha imodoka y'ishimwe ya miliyoni 11 n'ibihumbi bisaga 700 FRW.