Yafashe umukunzi we ari kumuca inyuma ahita yiruka ajya gutwika imodoka ye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukobwa yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo guta umutwe bikomeye agashaka gutwika imodoka y'umukunzi we kubera ko yari amufashe amuca inyuma.

Uyu mukobwa ukomoka mu mujyi wa Nairobi muri Kenya,yasuye bitunguranye umukunzi we witwa Kevo,ageze mu rugo rwe asanga ari kumwe n'undi mukobwa.

Uyu mukobwa yahise arakara cyane nyuma yo kumenya ko uyu mukunzi we ari kumuca inyuma bituma ahondagura urugi cyane ngo bafungure ariko bamwima amatwi banga gukingura.

Uyu mukobwa yarakaye niko kujya aho imodoka y'uyu musore yari iparitse atangira kuyangiza ari nako ashaka kuyitwika.

Abantu bari bahuruye bahamagaye polisi ihagera atarakongeza iyi modoka ariko amashusho yakwirakwijwe henshi agaragaza ko ariyo gahunda yari afite.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yafashe-umukunzi-we-ari-kumuca-inyuma-ahita-yiruka-ajya-gutwika-imodoka-ye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)