Yahuye n'akaga gakomeye azira gushaka kwifotozanya n'inzovu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo arembeye mu bitaro nyuma y'uko inzovu imukubise ikamubabaza ari kugerageza kwifata ifoto ya selfie nayo muri Tanzania.

Iyi nzovu yari yacitse icyanya zibamo mu gace ko mu majyaruguru kitwa Manyara ndetse yarimo kwangiza imyaka y'abaturage nkuko ubuyobozi bubivuga.

Komiseri wa Polisi muri ako gace, George Katabazi, yavuze ko inzovu yarakaye ubwo abaturage bazaga ku bwinshi bashaka kwifota amafoto hamwe nazo ari nabwo yahutaje uyu mugabo urembye.

Ati" umugabo yajyanwe mu bitaro by'akarere bya Kiteto ubu ari kuvurwa....ari kugenda amera neza."

Guhemukirwa n'inyamaswa ku baturage si bishya muri Tanzania, kuko inyinshi iyo zihuye n'amapfa ziva mu mashyamba zikaza konera abaturage b'abahinzi.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yahuye-n-akaga-gakomeye-azira-gushaka-kwifotozanya-n-inzovu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)