Umugabo yajyanwe mu rukiko azira kwikinishiriza imbere y'abakobwa b'abangavu bari berekezaga muri bisi bagiye ku ishuri.
Bwana Daniel Molan, ufite imyaka 51, yarekuwe n'urukiko nyuma yo kurujyanwamo aregwa icyaha cyo gukora ibiteye isoni imbere y'abangavu.
Aba bangavu bagera kuri batandatu b'ahitwa i Leigh muri Greater Manchester,bavuga ko uyu mugabo yabateze bagiye ku ishuri yikinishiriza imbere yabo.
Ibi byamenyekanye ubwo umwe muri bo yabibwiraga umwarimu we hanyuma nawe ajyana ikirego kuri polisi basuzuma amashusho ya CCTV.
Umwunganizi w'uyu mugabo yabwiye urukiko ko umukiriya we atagomba guhabwa ibihano kuko akaga yateje aba bakobwa bakiri bato kadakanganye.
Yatawe muri yombi nyuma yuko umwe mu bahohotewe abwiye mwarimu we n'abapolisi bashakisha amashusho ya CCTV.
Umwe mu bakobwa yavuze ko ibyabaye byamuteye 'gucira urubanza' abagabo bose bahuye avuga ko ahangayika cyane iyo ari muri bisi igihe cyose umugabo amwicaye iruhande. Undi yavuze ko 'yacitse intege' kubera ibyabaye.
Molan,ukora akazi ko gupakira mu ruganda rw'ahitwa Leigh,we nta bisobanuro yatanze ku myitwarire ye.
Mu rukiko rwa Bolton, yasabiwe igifungo cy'imyaka itatu nyuma yo kwiyemerera ibyaha bitatu birimo gukora ibifitanye isano n'ubusambanyi imbere y'umwana na bibiri byo gukora ibikorwa by'urukozasoni ku karubanda ariko akatirwa igifungo cy'amezi 22 gisubitse.
Umwunganizi we, Paul Treble, yabwiye urukiko ati: 'Yiteguye kwakira igihano gisubitse na raporo ya muganga ku buzima bwo mu mutwe. Yambwiye ko yicuza cyane ibyo yakoze kandi byamuteye isoni.
Afite akazi gahoraho kandi umukoresha we yavuze ko afite imyitwarire myiza mu kazi. Nubwo ntahakana uburemere bw'icyaha, ibyangiritse ni bike. '
Urukiko rwumvise ko Molan yibasiye umwana wa mbere w' imyaka 14 saa mbili z'amanywa muri Gashyantare 2022 ubwo uyu mwana yari agiye kuri bisi yerekeza i Leigh.