Uyu mwongereza yakoze 'BetProtect', ayifashisha ngo yishyurire se wari wugarijwe n'imyenda yagiyemo kubera igihombo yatewe na 'betting.'
Adam Bradford yishyuriye se hafi miliyoni 682 Frw ndetse byatumye ahindura intekerezo za bamwe mu bijyanye no gutega.
Uyu rwiyemezamirimo yahawe na Nyakwigendera Umwamikazi w'u Bwongereza, Elisabeth II, igihembo gihabwa abakiri bato bagaragaje umuhate mu byo bakora, kizwi nka 'Queen's Young Leaders Award'.
Isomo ryatumye Adam Bradford yiyemeza guhangana n'ikibazo cyo kubatwa n'imikino y'amahirwe, yaryize ubwo yabwirwaga ko se agiye gufungwa azira kwiba abakoresha be ibihumbi 50,000 by'ama-Euro, asaga miliyoni 68 Frw.
Bradford wari ufite imyaka 21 yahise yiyemeza kwishyurira se imyenda yose abereyemo abantu, ahita ashinga porogaramu ikinirwaho imikino y'amahirwe yitwa 'BetProtect', agamije gufasha abantu kutazahura n'ibibazo nk'iby'umubyeyi we.
Nyuma yo kugurisha iyo porogaramu kuri Sosiyete Mpuzamahanga ya Crucial Compliance ikorana n'ibigo bikomeye bikora imikino y'amahirwe, yatangiye gufasha urubyiruko kwihangira imirimo, afasha benshi mu Bwongereza, ndetse ubu ari gukorana n'abasaga 6000 bagitangira ubushabitsi mu Rwanda.
Adam wavuwe indwara ya Autism afite imyaka 11, yagize ati 'Iyo uri gukina imikino y'amahirwe kuri internet ukoresheje porogaramu ya Crucial, ireba niba utari gutakaza byinshi mu buryo budasanzwe, ikoresheje Algorithms, niba ari mu gicuku, niba uri gukina mu buryo budasanzwe, bigafasha sosiyete kumenya uko yita ku mutekano w'umukiliya.'
Yongeyeho ati 'Byose bigamije kurinda abantu kubatwa n'imikino y'amahirwe.'
Adam yabwiye IGIHE ko ibikorwa bye byo gutanga ubujyanama mu Rwanda azabitangira mu mezi ya vuba hibandwa by'umwihariko ku bakiri bato mu bice by'icyaro.
Yagize ati "Turashaka gutangiza gahunda imeze nk'ubuvuzi buzatanga ubujyanama hifashishijwe ikoranabuhanga ku bantu bashobora kuba bafite ibibazo. Turi gukorana n'ibigo by'ikoranabuhanga kugira ngo twumvishe urubyiruko ibibi biri mu kubatwa no gutega.''
Adam yakandagiye mu Rwanda bwa mbere muri Kamena 2022 aho yari yitabiriye Inama y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma bahuriye mu bivuga Icyongereza, Commonwealth yabereye i Kigali.
Aha yahahuriye n'inshuti ye ya kera, Emmanuel Nshimiyimana, ufite umuryango ufasha urubyiruko rwo mu cyaro ibijyanye no gusoma no kwandika, bakiga kwihangira imirimo no gukoresha ikoranabuhanga.
Ati 'Nashimishijwe cyane n'ibyo igihugu kiri gukora kuko twahoze twifuza gutanga amahirwe, gufasha abazadukurikira, tubagira inama kandi tukabatera inkunga. Numvise ngize impuhwe, mpita mfata umwanzuro mu masaha 48 gusa.'
Adam avuga ko yabonye imiterere y'u Rwanda ari ahantu hameze neza, hatanga icyizere ku iterambere ry'ubuhinzi n'ikoranabuhanga.
Ati 'Abantu baho [Rwanda] ni bamwe mu ba mbere bagira urugwiro ku Isi kandi nagenze henshi, ni abantu beza, nta na kimwe batagukorera.'
Bitandukanye n'ahandi yasangaga bamutegeye ibiganza ngo abahe agafaranga barebe ko bakwikora ku munwa, mu Rwanda aho yanyuze henshi si ko yabibonye.
Ati 'Bari kwiyubaka ngo bazabe igicumbi cy'ikoranabuhanga, bityo hari amashuri yigisha ibya porogaramu za mudasobwa, aho bategurira ba rwiyemezamirimo, n'imishinga igitangira kandi natwe ni ho tugiye kwinjirira.'
Ibikorwa by'ubukerarugendo byamubereye urukerereza
Nyuma yo gutembera mu misozi inyuranye y'u Rwanda, Adam akarara mu misozi yo mu Majyaruguru y'u Rwanda yabonye inyamaswa yumvaga ari inzozi kuzabona mu buzima bwe.
Ati 'Intare n'inkende ntibikiri inzozi, ntuye inyuma y'ikirunga muri Pariki, ni imwe muri Pariki zimaze igihe kinini. Harimo ingagi, kandi ndizera ko ugenze metero nke cyane ushobora guhita uzigeraho.'
Adam avuga ko amateka ye ari kuyateguramo filime izasohoka muri uyu mwaka ariko ikazibanda cyane ku ndwara ya Autism yarwaye akiri muto.