Yakuze ashaka kwikorera! Miss Umuratwa yinjiy... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rwari ruteguye mu buryo bwihariye kandi hajyanishijwe n'umuco w'u Rwanda. Amatara y'amabara atandukanye yacanwa bikanogera ijisho, ukavuga uti 'koko umuco w'u Rwanda urakungahaye'.

Kubona insina, imiseke, indabo, inkoko, ibibambano, ibiti, inyegamo, imisambi n'ibindi byihariye byari bigize uru rubyiniro, ubwabyo byari biteye ubwuzu.

Uburyo buri kimwe cyari ku murongo byateguwe bigizwemo uruhare na sosiyete ya 'Nita Impressions' ya Umuratwa Kate Anitha wegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2021. Asanzwe ari umubyinnyi mu Inyamibwa.

Umuratwa yabwiye InyaRwanda ko kuva cyera yahoranye igitekerezo cyo kurimbisha ahantu habereye ibirori, ariko ntiyari azi igihe azabitangirira.

Yavuze ko muri iki gihe yitegura gusoza amasomo ye ya Kaminuza, yasubije inyuma amaso atekereza ku rugendo rw'ubuzima, rurimo kuba yaritabiriye Miss Rwanda, Miss Supranational, agahagararira u Rwanda n'ibindi bikorwa binyuranye yanyuzemo birimo n'ubuhinzi ariko akabona ntari gushyikira iterambere nk'uko yarishakaga.

Uyu mukobwa avuga ko yemeranyije n'umutima we kwikorera, kandi ko ari inzozi yiyubatsemo kuva cyera. Ati "Nakuze numva nzaba uwikorera [...] Ibyo byose najyagamo bya Miss Rwanda n'ibiraka nagiye nkora ni ugukorera abandi, hari icyo byagiye bingezaho, ariko kwari ugukorera abandi atari ukwikorera."

Umuratwa avuga ko ari umuntu ushyira umutima ku kazi kose yahawe, byanatumye yibaza uko byagenda ashyize umutima ku bintu bye, kandi akabigenera igihe cye cyose.

Ati "Niba 'Business' nkorera zitera imbere, abo menyekanishiriza ibikorwa (bakamenyekana), kubera iki ntakora ibyanjye nanjye nkabishyiramo imbaraga, nkabyamamaza, nkatangira gahoro gahoro, nanjye nkazafatisha ibyanjye, abo bampa akazi nanjye nkajya nkabaha."

Yavuze ko ari umuntu wakuze ushaka gukora cyane, biri mu byatumye atekereza kucyo azakora kikamuteza imbere nyuma yo gusoza amasomo.

Ati "Iyo urangije kwiga uba ubaye mukuru… Uba utangiye urundi rugendo, abantu baba bakubona muyindi shusho, yaba ababyeyi, yaba n'abaguha ibyo wita ko ari bicye, niko byiyumvamo rero uba ukwiye kuba mukuru ugatingira ugakora.'

Yabanje kwandika ibintu byose atekereza ko afitiye ubushobozi bwo gukora:

Uyu mukobwa wahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational, avuga ko yafashe igihe cyo kubanza kwitekerezaho afata ikaramu n'urupapuro yandika buri kimwe atekereza ko yerekejeho amaboko cyamuhira, birangira 'nkunda ibintu byo gutegura'.

Umuratwa avuga ko akazi yinjiyemo ko kuririmbisha ahabera ibirori atari bishya kuri we, kuko abamuzi kuva akiri muto bamubwira ko 'wagiye mu bintu byawe kandi ukunda'.

Akomeza avuga ko ubuzima bwe buhora bwisanisha n'ibintu bisa neza, biri mu bituma n'ahantu hose agiye yita cyane ku bwiza bw'aho. Ati "Ibi byose maze kubirebaho nibwo nabonye ko nkunda umuteguro."

Yatangiye atekereza kujya akora 'Decoration' mu bukwe ariko akabona biramusaba amafaranga menshi n'ubwo abikunda. Ariko, yiha intego yo kwizigamira ku buryo azatangirana na 2023 yikorera. Kuri we, avuga ko ukwezi gushize atangiye gukora.

Uyu mukobwa avuga ko yakuze yiyumvamo kwikorera, ariko ntiyari aziko azakora ibijyanye na 'Decoration'.


Inzozi ze n'umwihariko we

Umuratwa avuga ko afite inzozi zagutse, kuko ashaka gukora ibijyanye na 'Decoration' ku rwego rwiza kugeza ubwo azatangira kwiyambazwa ahantu hanyuranye.

Uyu mukobwa avuga ko umwihariko we ari uko yita kuri buri kantu kose asabwa. Ati "Nita kuri buri kintu kenshi abantu benshi batitaho. Njye ukuntu nagiye mbibona ari nacyo kintu cyatumye nshaka kuza nkakora ibintu byanjye, abantu bakora ibintu kugira ngo birangire, niba wamuhaye akazi ngo birangire, ntabwo ari bose ariko uko byagenda kose abenshi.'

'Umwihariko wanjye rero ni uko nita kuri buri kantu. [...] Ibintu biba bigomba kumera neza n'ubwo yaba ari akadomo."

Yavuze ko n'ubwo afite abo akorana nabo, ariko agira uruhare rukomeye mu gutuma ibyo yateguye cyangwa se yasabwe gutegura bisa neza.

Kuri we, ntabwo areka umukozi ngo akore wenyine. Ati "Ninjye ubyikorera, nkabitangira nkamubwira nti nsoreza."

Umuratwa avuga ko amaze gukorana n'abantu bacye kubera ko ari bwo agitangira, kandi ntabwo ashyize imbere cyane inyungu, ahubwo arashaka kubanza kugaragaza ko ashoboye mu kurimbisha ahantu.

Uyu mukobwa avuga ko ibyo akora yishyira mu mwanya w'umukiriya bituma ibyo yateguye nawe abanza kubyiyumvamo.

Ibyiyumviro nyuma yo kurimbisha ahabereye igitaramo cy'Inyamibwa:

Igitaramo 'Urwejeje Imana' ni kimwe mu byubakiye ku muco byitabiriwe ku buryo bukomeye n'ibihumbi by'abantu.

Kuri Umuratwa guhabwa kuririmbisha iki gitaramo, ni urwibutso rudasaza kuri we. Yavuze ko amaze gutegura ubukwe bw'umuntu umwe, ibirori by'isabukuru bitatu kugeza ubu.

Umuratwa yavuze ko ashingiye ku kuntu yaririmbishije iki gitaramo 'binyereka ko ejo hazaza ari heza'. Agakomeza ati "Iyo umuntu agitangira aba atarakora neza, ariko niba ntangiye gutya ndabizi neza ko uyu munsi kuba nakoze iki gitaramo uko, uko abantu bakibona mpawe ikindi gitaramo byaba byiza kurushaho."

Uyu mukobwa ashimangira ko uburyo yateguye iki gitaramo byamuhaye ishusho y'uko afite ubushobozi bwo gukora mu bikorwa binini.

Ati "Kuko kiriya gitaramo cyari kinini. Urubyiniro rwari runini, nakoze uko nari nshoboye, mu bikoresho nari mfite, ntekereza ko iyo biza kuba byinshi kurushaho byari bube byiza kurushaho. Sinzi uko abantu babibonye, sinzi uko bimeze, ariko byanyeretse ko nshoboye kandi nakora nibirenze biriya."

Umuratwa avuga ko nyuma y'iki gitaramo yakiriye ibitekerezo by'abantu bashimye umuteguro we. Bimuha imbaraga zo gukomeza urugendo rwe rwo kurimbisha ahantu hahuriza abantu hamwe.

Anitha yavuze ko n'ubwo inshuti ze zakundaga kumubwira ko atubahiriza igihe, iyo bigeze ku mukiriya harimo umwihariko kuko yubahiriza igihe cyane.

Uyu mukobwa avuga ko akunda umuco w'u Rwanda, ari nabyo ashaka gushyiramo imbaraga cyane akarimbisha ibirori byubakiye ku muco. Yemeza ko iki gitaramo cy'inyamibwa 'cyabaye intangiriro yo gukora ibintu bya Kinyarwanda'.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127285/yakuze-ashaka-kwikorera-miss-umuratwa-yinjiye-mu-barimbisha-ibirori-ahereye-ku-gitaramo-cy-127285.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)