Benimana Ramadhan wamenyekanye muri iyi filime ariwe 'Bamenya', iyo akubwiye inzira yanyuzemo kugira ngo agere aho uyu munsi ari, bishobora kukwereka ko buri kimwe kigira igihe cyacyo.
Iyo yivuga yigaragaza nk'uwanyuze muri byinshi ashakishiriza ifaranga hasi hejuru, ariko umutima we ugahorana inkomanga kubera ko yakuze akunda filime atangira kuzikina ku myaka irindwi y'amavuko gusa.
Akubwira ko yanyuze mu gifundi cyane ko ari nabyo yize, bikaza kugenda abona ko atari ibye, akaza kwinjira mu itangazamakuru naho akaza kubivamo agakomeza gushyira imbaraga n'umurava mu byo akora yizeye ko muri sinema umunsi umwe bizacamo.
Uyu musore w'imyaka 29 umaze kubaka izina muri filime nka Bamenya, yavukiye mu Karere ka Nyarugenge i Nyamirambo, yakuze azi umubyeyi we umwe nawe ntibabanye igihe kinini kuko yarerewe kwa se wabo. Se yitabye Imana muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yashoye Miliyoni 17 Frw muri sinema yunguka 500,000 Frw
Bamenya wakuze akunda filime ubwo hatangwaga ibihembo bya Bright Generation Awards ku nshuro ya mbere, yavuze ko yabonye amafaranga menshi aho kugira ngo ayashore mu bindi, yiyemeza kuyajyana muri sinema.
Ati 'Nabonye miliyoni 17 Frw ntekereza ikintu nakora nsanga nta kindi ahubwo icyaba cyiza ari ukuyashora muri sinema. Nakuze nkunda gukina filime numvaga ari umwanya mwiza wo gukabya inzozi zanjye.'
Ngo n'ubwo uyu musore yashakaga kuyashora muri sinema, nyina yashakaga ko yaguramo ikibanza ahantu nko ku i Rebero kuko ngo nibura cyaguraga Miliyoni 10 Frw, ubu kikaba kiri mu zirenga 100 Frw.
Ati 'Mama yaravugaga ati wa mwana we aya mafaranga wayaguzemo ikibanza ku i Rebero aho kugira ngo uyapfushe ubusa aka kageni, ndabyanga mubwira ko aho ngiye kuyashora hazunguka.'
Uyu musore avuga ko yayashoye yose muri filime uko yari miliyoni 17 Frw akaza kunguka ibihumbi 500 Frw. Icyo gihe umubyeyi we yabuze icyo avuga ariko ntiyamuca intege.
Yanze kuzinukwa yongera gushora muri sinema, agira ikindi gihombo
Nyuma yongeye kubona miliyoni 7 Frw, nazo azishora muri sinema icyo gihe yari filime yakinnyemo nayo ntabwo yahiriwe kuko nabwo yabonye igihombo kigeretseho n'ibindi bibazo bikomeye.
Ati 'Wa mubyeyi wari wambujije gushora bwa mbere noneho yongeye kubona nashoyemo noneho hazamo n'ibindi bibazo. Gusa mama wanjye we ntiyacitse intege kuko yabonaga atabimbuza ahubwo yambwiraga ko amfatiye iry'iburyo.'
Yakomeje avuga ko yakomeje guhahanyaza ntacike intege ariko akabona bigoye ko hari igihe bizagera aho bigakunda, ku bw'amahirwe no kwizerera mu mpano bigera aho amenyekana.
Yashoye muri Bamenya yikandagira imuhindurira ubuzima
Uyu musore avuga yashoye Miliyoni imwe muri filime ya 'Bamenya' nabwo yikandagira, ikagaruza ya mafaranga yose yari yarashoye muri filime.
Ati 'Mu myaka mike ishize ni bwo nagize igitekerezo cya Bamenya. Ni filime nashoyemo miliyoni imwe nabwo nikandagira kubera ibihombo byinshi nari naragiye mpura nabyo. Ariko mu cyumweru kimwe nari maze kugira abantu ibihumbi 100 bankurikira.''
Arakomeza ati 'Iyi filime yagaruje amafaranga yose nari naratanze icyo gihe cyose navuze. Ubu nishimira ko ubuzima bwanjye bwahindutse.'
Ubuzima bwe bwose burashinganyeâ¦
Uyu musore mu gutebya yavuze ko ubu afite umutungo umwemerera kumara imyaka irenga 10 adakora kandi abayeho neza, atunze umuryango we ndetse afite umugore n'abana.
Ati 'Njye namara imyaka 10 meze neza ntakora kandi ntunze umuryango wanjye. Gusa, abashaka kumpa ibiraka mbahaye ikaze ntabwo nabyanga kandi si ukwirata ni ukubereka ko urugendo umuntu anyuramo adakwiriye gucika intege.'
Arakomeza ati 'Aha nabwira ababyeyi baca abana babo intege ko bidakwiriye. Njye nagize ishaba ngira umubyeyi unyumva, gusa niba umwana wawe afite impano yo gukina ntuzamubuze bigera aho bikagabura.''
Bamenya yavuze ko ubu afite sosiyete zirenga esheshatu z'ubucuruzi yamamariza mu Rwanda no hanze yarwo.
Ikindi filime ye kuva yajya hanze, yagiye igurwa n'ibigo bitandukanye birimo ibyo hanze nka Ogelle yo muri Nigeria, Canal Plus ndetse na Zacu TV yo mu Rwanda.Bamenya avuga ko kuba azwi uyu munsi hari ibitambo byinshi yatanze Bamenya ni umwe mu bakinnyi ba filime bakunzwe cyane mu Rwanda Filime ya "Bamenya" yamenyekaniyemo benshi bazwi uyu munsi muri sinemaÂ
REBA FILIME YA BAMENYA NI IMWE MU ZIMAZE KUBAKA IZINA, REKA AGACE KAYO GAHERUKA
     Â