Mu Ukuboza ubwo Perezida Tshisekedi yahuraga n'urubyiruko rw'igihugu cye, yabaye nk'ubonye umwanya wo kwinigura ku byo Perezida Kagame yari aherutse kuvuga ko ikibazo cy'umutekano muke muri RDC gituruka ku buyobozi buhora bushaka gutwerera ibibazo abandi, aho kwisuzuma ngo bumenye ikibazo bufite.
Perezida Tshisekedi aho kugaragaza niba ibyavuzwe atari byo, yiyibagije intambara imaze igihe mu gihugu cye n'imitwe yitwaje intwaro isaga 130 ihamaze imyaka 28 igisirikare cyarayinaniwe, maze yifatira ku gahanga u Rwanda n'ubuyobozi bwarwo.
Yagize ati 'Abanyarwanda ni abavandimwe bacu, ahubwo bakeneye ubufasha bwacu kuko baraboshywe, bakeneye ubufasha bwacu ngo tubabohore [â¦] ni abavandimwe bakeneye ko dushyira hamwe tukabakiza abayobozi babasubiza inyuma.'
Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane, tariki 1 Werurwe 2023, gikurikira Inama y'Igihugu y'Umushyikirano, Umukuru w'Igihugu yavuze ku bibazo bya Congo, agaragaza ko FDLR ikomeje kubungwabungwa n'ubutegetsi mu mugambi wayo wo guhungabanya umutekano w'u Rwanda.
Ati 'FDLR yahawe rugari mu Burasirazuba bwa Congo, abandi bakwiriye kugenda. Bumva ko bayifasha, kandi bari kubikora ku buryo iba umutwe uzarwanya u Rwanda.'
Yakomeje agira ati 'Perezida [Tshisekedi] yagaragaje imitekerereze ye ubwo yavugaga ibyo guhindura ubutegetsi mu Rwanda. Agomba kuba yaratebyaga, yemerewe gutebya.'
Umukuru w'Igihugu yavuze ko ikibazo cya FDLR kimaze igihe ariko ko abantu bagiye bagica ku ruhande inshuro nyinshi, mu gihe ari umutwe witwaje intwaro kandi ukomeje no kongererwa izindi.
Yavuze ku bitero by'uyu mutwe byagabwe ku butaka bw'u Rwanda mu 2019, agaragaza ko icyo gihe intwaro abo barwanyi bari bazihawe na Guverinoma ya Congo.
Ati 'FDLR nyuma yo guhabwa intwaro nanone, bashyizwe mu Ngabo za Congo, FARDC. Ibyo birazwi. Bagabye igitero na none mu Majyaruguru y'igihugu cyacu. Ayo makuru nta rujijo ateye, nanabibwiye Perezida wa Congo.'
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda byabaye ngombwa ko rwongera ingabo nyinshi ku mupaka, ku buryo n'ubu bigikomeje, ku buryo nta muntu uzongera kuvogera umupaka.
Ati 'Byabaye ngombwa ko twongera ingabo nyinshi ku mipaka yacu. Icyo tuzakora, ni uguharanira ko nta muntu n'umwe uzongera kuvogera umupaka wacu ngo ntibimugireho ingaruka.'