Ni umusore ufite abamukurikira barenga ibihumbi 136. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Karangwa yavuze ko yatangiye gukoresha imbuga nkoranyambaga yiga mu mashuri yisumbuye gusa atangira kubishyiramo imbaraga mu 2017 ubwo yigaga muri Kaminuza.
Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga ntibazi ko kuri ubu hari ababigize akazi ka buri munsi ku buryo bibinjiriza amafaranga atari make. Benshi muri abo ni urubyiruko aho usanga bafite sosiyete bamamariza zikabahemba buri kwezi, abandi ugasanga banahawe amasezerano n'ibigo bikomeye mu Rwanda no hanze yarwo.
Karangwa yavuze ko ashobora kwinjiza arenga ibihumbi 400 Frw kubera imbuga nkoranyambaga
Yavuze ko imbuga nkoranyambaga zatangiye kumwinjiriza amafaranga nyuma y'icyorezo cya Covid-19 ngo kuko aribwo yanatangiye kumenyekana cyane muri rubanda bituma zimwe muri sosiyete zitandukanye zitangira kumuhamagara zikamuha amafaranga.
Ati 'Byaje kuzamuka biva ku mafaranga make noneho atangira kwiyongera ubu nibura nshobora gukorera ibihumbi 400 Frw mu kwezi ariko hari n'igihe arenga cyane bitewe n'ibiraka nabonye mu kwezi ariko ntiyapfa kujya munsi, ayo rero niyo nkoresha mu kwishyura inzu akanantunga.'
Karangwa wize ibijyanye n'amazi ndetse n'ibidukikije muri kaminuza, yavuze ko ibyo yize kuri ubu yabishyize hasi ahitamo kwamamaza abamugana ngo kuko ariho abona amafaranga.
Uyu musore avuga ko hari byinshi imbuga nkoranyambaga zimaze kumugezaho birimo kumuha inshuti nshya, kumuhuza n'abakomeye ndetse no kuba abasha kwizigamira buri kwezi amafaranga aba yakoreye.
Ati ' Ni akazi gashya abantu batari bumva ariko gahemba n'amafaranga menshi mu gihe wabyitwayemo neza, niba umuntu muvuganye amafaranga ukamukorera ibyo yagusabye, ubutaha akurangira n'abandi bantu ugashiduka buri munsi ufite abantu runaka muri bukorane kandi bakakwishyura.'
Imbuga nkoranyambaga zishobora kugushuka
Karangwa avuga ko imbuga nkoranyambaga kimwe n'ubundi buzima busanzwe byose bisaba gushyiramo ubwenge mu byo ukora ngo kuko iyo udashyizemo ubwenge hari abantu bashobora kukuyobya bakakugusha mu byaha.
Ati ' Hari umuntu ushobora kugusaba gukora ibintu runaka ngo akwishyure, rero iyo ufashe umurongo wawe ukirinda kujya mu bintu runaka cyane cyane kuba wakurikirana bariya barwanya Leta nabo bagera aho bakagutinya kuburyo ntaho bahera bakubwira gukora ibintu bibi.'
Hejuru yo kwamamaza, Karangwa avuga ko yifashisha Twitter mu gukorera ubuvugizi abababaye, ibibazo bafite bigakemuka.
Ati ' Twatangije ubuvugizi kuri bya biciro bya RURA biza guhindurwa, hari abanyeshuri runaka baba bafite ibibazo tukabavuganira bikagenda neza, hari abaturage baba barenganye ukabavuganira. Hari ibikorwa umuntu ategura bihuza urubyiruko bikagenda neza'.
Karangwa yagiriye inama urundi rubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga ko mu kuzikoresha bakwiriye kumenya ko izi mbuga zigira ibyiza byinshi ndetse n'ibibi byinshi.
Ati ' Nababwira kuzikora mu buryo batibagirwa ko n'ubuzima busanzwe buhari . Ntazikunde biri ku kigero cyo hejuru, ahe umwanya n'ubuzima bwe busanzwe n'abantu be basanzwe, birinde kuba imbata kandi bamenye kuzikoresha mu buryo bubabyarira inyungu.'
Karangwa yavuze ko imbuga nkoranyambaga zitajya zibagirwa ibyo abantu bandika ari nacyo yasaba abazikoresha kujya bibuka bakandika ibifite umumaro.