Ababyeyi gusa: Dore imyambaro myiza umugore utwite akwiye kwambara itamubangamiye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugore utwite agenda agira impinduka zinyuranye ku mubiri we akaba akwiye kwita ku cyatuma abasha kumva aguwe neza harimo no kwita ku myambaro yambara ijyanye n'igihe arimo.

Umugore utwite biba byiza iyo yambaye imyenda ijyanye n'uko umubiri we uba ugenda uhinduka ndetse itanamubangamiye.

Ni byiza kwirinda imyenda igufashe cyane igihe utwite; ni byiza kwambara isutiye igukwiriye neza, cyane ko amabere ari mu bice bibyibuha cyane igihe umugore atwite, biba byiza iyo aguze ijyanye n'uko amabere angina; kwambara imyenda ibasha gukweduka (irimo elastic) biba byiza; kwambara imyenda ijyanye n'uko ikirere kimeze ni ukuvuga niba hashyushye cyangwa hakonje; ndetse akibuka kwambara imyenda isa neza kugirango yirinde indwara z'uruhu zaturuka ku mwanda.



Source : https://yegob.rw/ababyeyi-gusa-dore-imyambaro-myiza-umugore-utwite-akwiye-kwambara-itamubangamiye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)