Abacitse ku icumu bafite ihungabana bakwiye kwitabwaho byihariye:ubutumwa bw'imiryango ibarengera #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imiryango irengera abacitse ku icumu iravuga ko muri uyu mwaka imbaraga ziri gushyirwa cyane muri gahunda zo gufasha abacitse ku icumu rya jenoside bafite ihungabana.

Ubushakashatsi buriho bwerekanye ko 35,2 % y'abacitse ku icumu rya jenocide yakorewe Abatutsi babana n'agahinda gakomeye (ni ubushakashatsi bw'ikigo cy'igihugu cy'ubuzima RBC).

Muri urwo rwego hirya no hino mu gihugu hashyizweho ibigo byo gufasha abacitse ku icumu rya jenocide guhangana n'iryo hungabana n'ibindi bibazo byo mu mutwe no kubakurikirana igihe bamaze gukira.

Imiryango ifasha abacitse ku icumu rya jenoside ivuga ko hari abacitse ku icumu benshi bamaze gufashwa n'ibyo bigo kuri ubu ubuzima bwabo bukaba bwarahindutse ugereranyije n'uko bari bameze mbere.

Ikindi ni ugufasha abacitse ku icumu rya jenoside kubaka ubushobozi mu rwego rwo kwivana mu bukene bushobora kubongerera ihungabana.

Imiryango irengera abacitse ku icumu ivuga ko hirya no hino mu gihugu hakomeje ibikorwa byo gutanga inka ku bacitse ku icumu,no gufasha urubyiruko kwihangira imishinga mu kuzamura imibereho yabo.

Impuzamiryango irengera abacitse ku icumu rya jenoside IBUKA ivuga ko uretse gukurikirana mu buryo bw'ubuvuzi abafite ibibabazo by'ihungabana bari gutanga ubufasha mu buryo bw'imibereho-



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/abacitse-ku-icumu-bafite-ihungabana-bakwiye-kwitabwaho-byihariye-ubutumwa-bw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)