Abadafite igihugu n'abana bakivuka bagiye kujya bahabwa Indangamuntu y'Ikoranabuhanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru azaba abitse muri iyi ndangamuntu y'ikoranabuhanga arimo ifoto igaragaza amaso, ibikumwe by'intoki zose, ishusho y'imboni, amazina y'umuntu, igihe yavukiye, aho yavukiye, ababyeyi be, Email na nimero za telefone ku bazifite n'ibindi.

Ni indangamuntu umuntu azaba ashobora guhabwa ikarita yayo nk'uko bisanzwe, kuba wagendana muri telefone cyangwa mudasobwa ibizwi nka QR Code, ndetse no kuba ushobora kuba undi muntu yayikohereza.

Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula yavuze ko Leta y'u Rwanda ibona ubu buryo buzoroshya itangwa rya serivisi zitandukaye.

Ati "Ishingiye kuri izi nyungu, Leta y'u Rwanda ku bufatanye na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yakoze inyigo y'imbanziriza mushinga w'ishyirwa mu bikorwa rya systeme y'Ikarita Ndangamuntu Koranabuhanga (SDID) mu Rwanda."

Inyigo yasesenguye amategeko n'amabwiriza ariho noneho itanga ibitekerezo by'uko amategeko ariho yavugururwa cyane cyane Itegeko N°14/2008 ryo kuwa 04/6/2008 rigena iyandikwa ry'abaturage n'itangwa ry'ikarita ndangamuntu ku Banyarwanda.

Leta y'u Rwanda yasesenguye ibyagaragajwe n'inyigo mbanziriza mushinga noneho ifata icyemezo cyo kuvanaho iryo tegeko kubera ko ingingo z'iryo tegeko hafi ya zose zitajyanaga n'ishyirwa mu bikorwa ry'Ikarita Ndangamuntu Koranabuhanga iteganyijwe.

Mu bibazo iri tegeko rishya rizasubiza, harimo icyiciro cy'abaturage kititabwagaho nk'abantu batagira igihugu kimwe n'abandi bantu batagiraga impapuro kandi bakenera guhabwa serivisi.

Minisitiri Ingabire ati "Ugasanga ntabwo babarizwa mu banyamahanga ntan'ubwo babarizwa mu mpunzi. Icyo cyiciro cy'abaturage rero turashaka ko mu itangwa ry'iyi ndangamuntu koranabuhanga bashobora kuba nabo bahabwa ikibaranga."

Ubundi uwandikwaga yabaga ari Umunyarwanda, umunyamahanga cyangwa impunzi. Ni mu gihe hari ikindi cyiciro cy'abantu badafite igihugu.

Amasezerano mpuzamahanga yo mu 1954 agenga abantu badafite ubwenegihugu asobanura ko umuntu udafite ubwenegihugu ari uwo ariwe wese udafatwa nk'umwenegihugu w'igihugu runaka mu buryo bw'amategeko.

Aya masezerano asaba ibihugu bibakiriye kubaha uburenganzira bungana n'ubuhabwa abenegihugu babyo, bakubahirwa imyemerere y'idini yabo kandi bakabona uburezi bukwiriye ku bana babo.

Minisitiri Ingabire yavuze ko gahunda ya leta y'u Rwanda ari ukuvanaho ikibazo cy'abantu badafite igihugu, bityo iyi ndangamuntu ije gufasha mu kugera kuri iyo ntego.

Ati "Ubu twongeyemo icyo cyiciro cy'abitwa ko batagira igihugu, batabarirwa mu banyamahanga ntibabarizwe no mu mpunzi, bakaba nabo bazashobora kuba bahabwa indangamuntu."

Yakomeje agira ati "Bikaba biri no muri gahunda leta y'u Rwanda yihaye kugira ngo ivaneho ikibazo cyo kutagira igihugu. Kimwe mu bituma dushaka kubaha indangamuntu ni ukugira ngo tumenye serivisi bakenera, babashe kuzihabwa."

Kwandika abafite ubwenegihugu ariko bashaka indangamuntu z'u Rwanda nabyo bizaba byoroshye kubera ko ikizajya gikorwa ari uguhindura aho umuntu yiyandikishirije gusa.

Ikindi kigiye gukemurwa n'iri tegeko ni uko ubundi mbere uwandikwaga kugira ngo ahabwe indangamuntu ari umuntu wabaga afite imyaka 16, mu gihe kuri ubu umwana azajya ahabwa indangamuntu akivuka.

Umwana uvutse azajya afatwa ibikumwe, nagira imyaka itanu afatwe ibindi ndetse yongere gufatwa ibikumwe agize imyaka 16.

Indangamuntu y'ikoranabuhanga mu guteza imbere ubukungu

Muri rusange mbere hari igihe wasangaga amakuru ajyanye n'imyirondoro y'abantu mu ikoranabuhanga atatanye kandi avuguruzanya mu bubiko bw'amakuru bw'inzego zinyuranye.

Minisitiri Ingabire avuga ko gushyiraho indangamuntu koranabuhanga bizafasha kugira ngo ibijyanye n'amakuru y'umuntu bwite mu kimuranga ashobore kuba yabikwa ahantu hamwe, kuko ubu yabaga atatanye muri za systeme zitandukanye.

Itegeko risanzwe ntiryashoboraga gufata, gucunga no kwemeza amakuru ajyanye n'ibipimo ndangamiterere yerekeye abantu.

Minisitiri Ingabire ati "Ayo makuru twayafataga ariko ntashobore kuba yakoreshwa cyangwa ngo yemezwe ku bijyanye na serivisi umuntu akeneye. Ikindi tutabashaga kumenya ni inkomoko imwe y'amakuru yo kwizerwa mu bijyanye no kumenya umuntu usaba serivisi."

"Gushyira amakuru mu bubiko bumwe bizanadufasha ko iyo systeme ari nayo yifashishwa kugira ngo abe ariho amakuru yizewe ajyanye no kugira ngo umuntu abe yamenywa abe ariho bikurwa."

Minisitiri Ingabire kandi yabwiye Abadepite ko gushyiraho iri tegeko bifite ingaruka nziza ku iterambere ry'igihugu.

Ati "Umwirondoro koranabuhanga w'abaturage ni imwe mu mbarutso z'ingenzi z'iterambere ry'ubukungu no kuzana impinduka mu bijyanye n'imibereho myiza y'abaturage. Muri urwo rwego, amategeko ariho ubungubu ntatuma izo mpinduka zibaho."

Guverinoma y'u Rwanda igaragaza ko muri rusange gushyiraho itegeko rishya rijyanye no kwandika abaturage muri Systeme y'Ikarita Ndangamuntu koranabuhanga bizafasha igihugu kuziba icyuho kigaragara mu buryo bukoreshwa mu kumenya imyirindoro y'abaturage hagamijwe guteza imbere uburyo bukwiye bwo gutanga serivisi mu nzego z'abikorera no mu za Leta.

Ibikorwa byo kubaka Sisiteme y'Indangamuntu -koranabuhanga bizashorwamo asaga miliyari 40Frw. Gusa kugira ngo ayo mafaranga atangwe na Banki y'Isi, hazabanza kubaho gutora iri tegeko.

Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo igaragaza ko ubwo ayo mafaranga azaba yabonetse ndetse n'ibikorwa byo kubaka iyo systeme bitangiye, bishobora kuzatwara nibura imyaka itatu kugira ngo Abanyarwanda bose babe bafite iyo Ndangamuntu.

Minisitiri Ingabire yagaragaje ko indangamuntu y'ikoranabuhanga ije gukemura ibibazo byinshi
Abadepite bashimye gahunda y'Indangamuntu y'Ikoranabuhanga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadafite-igihugu-n-abana-bakivuka-bagiye-kujya-bahabwa-indangamuntu-y

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)