Abadepite batoye itegeko rishya riha Polisi ububasha bwo gukora ubugenzacyaha - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisiteri y'Umutekano itangaza ko impamvu zo guhindura iryo tegeko zishingiye ku kuba iryari risanzwe ryagaragaramo imbogamizi cyane cyane kuva mu 2017 hamaze gushyirwaho Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).

Ni urwego rwahawe zimwe mu nshingano zari zisanzwe zifitwe na Polisi y'u Rwanda, ari na cyo cyatumye uyu mushinga w'itegeko utegurwa mu kunoza imikorere ya Polisi y'u Rwanda.

Izo mbogamizi zirimo kutagira ububasha bwo gusaka ahakekwa ko hakorewe icyaha, kutagira ububasha bwo gufatira ibintu bimwe na bimwe bifitanye isano n'icyaha, kutagira ububasha bwo gukusanya ibimenyetso by'ibanze ahabereye icyaha no kutagira ububasha bwo kugenza ibyaha byo mu muhanda.

Hari kandi kudateganya inshingano z'abayobozi bungirije ba Polisi y'u Rwanda, kutagaragaza ibihe umupolisi ashobora gukoresha imbaraga zishobora gutera ibura ry'ubuzima no kudateganya ibyaha n'ibihano byerekeranye no gutoroka Polisi y'u Rwanda.

Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana yasobanuriye Inteko Ishinga Amategeko ko izo ari imbogamizi kuri Polisi y'u Rwanda kuko nk'urwego rushinzwe umutekano ikwiriye kuba ifite ububasha bwo gukora ibikorwa by'ibanze.

Ni ukugira ngo n'inzego zishinzwe ubugenzacyaha zibone aho zihera zikora akazi kazo. Iyi ikaba ari imwe mu mpamvu hatekerejwe kuvugurura itegeko rigenga Polisi y'u Rwanda kugira ngo hakemurwe izo mbogamizi.

Polisi izajya ikora ubugenzacyaha

Ni itegeko rishyira umuco ku bijyanye n'uko inshingano za Polisi y'u Rwanda n'iz'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) zizashyirwa mu bikorwa mu rwego rw'ubugenzacyaha.

Minisitiri Gasana yavuze ko ububasha bw'ubugenzacyaha butahawe Polisi y'u Rwanda yonyine, busanzwe bufitwe n'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha.

Gusa ngo mu rwego rwo kugenza ibyaha atari RIB yonyine yari ifite ububasha bw'ubugenzacyaha mu Rwanda. Hari izindi nzego zifite ububasha bw'ubugenzacyaha zishyikiriza dosiye zazo Ubushinjacyaha.

Ku bijyanye na Polisi y'u Rwanda n'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha, ububasha bwuzuye bw'ubugenzacyaha Polisi y'u Rwanda ibufite ku bijyanye n'ibyaha bikorerwa mu mihanda.

Ku bindi byaha, Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha ni rwo rufite ububasha bw'ubugenzacyaha, ariko hari igihe Polisi y'u Rwanda iba iri ahakorewe ibyaha.

Mu itegeko risanzwe, Polisi y'u Rwanda ntiyari ifite ibikorwa by'ibanze by'iperereza mu nshingano.

Ku bijyanye n'ibyaha bikorerwa mu muhanda, muri iri tegeko, Polisi y'u Rwanda ihabwa ububasha bwuzuye bwo gukora ubugenzacyaha kuri ibyo byaha.

Minisitiri Gasana yavuze ko ku bindi byaha, nta mpamvu y'uko Polisi y'u Rwanda ibijyamo kuko hari abagenzacyaha bashinzwe kubikurikirana no kugenza ibyo byaha bindi.

Muri iri tegeko Polisi izajya iba ifite amasaha 24 kugira ngo ikore raporo yayo iyo ifashe umuntu, kuko raporo Polisi ikora ari iy'ibanze igaragaza amakuru n'ibimenyetso bifasha ubugenzacyaha.

Ikindi ni uko aya masaha atagomba kuba menshi kuko hagomba no kwitabwa ku masaha umuntu ufashwe agomba kuba yagejejwe imbere y'ubushinjacyaha.

Guverinoma kandi yasobanuye ko hari gutegurwa umushinga w'itegeko rigenga ikoreshwa ry'umuhanda rizagaragaza inshingano z'umugenzacyaha n'abandi bakora akazi gasanzwe ko mu muhanda.

Rikaba ari na ryo rizagena uburyo umugenzacyaha ashyikiriza umushinjacyaha ibyaha yabonye mu muhanda.

Mu byo Abadepite babajije Minisitiri w'Umutekano ubwo yabagezagaho iri tegeko ni impamvu abakekwaho ibyaha, Polisi y'u Rwanda ibashyira mu ruhame imbere y'itangazamakuru.

Minisitiri Gasana yavuze ko gushyira mu ruhame imbere y'itangazamakuru umuntu ukekwaho icyaha atari ukugaragaza ko uwo muntu ari guhamywa icyaha kandi akiri umwere.

Avuga ko bikorwa mu rwego rwo gukumira icyaha muri rusange kandi ko ari uburyo bwo kugaragariza Abanyarwanda aho inzego zibishinzwe zigeze zikurikirana icyaha cyakozwe.

Abagize Biro y'Umutwe w'Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ubwo bari barimo gutora Itegeko rishya rigenga Polisi y'u Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadepite-batoye-itegeko-rishya-riha-polisi-ububasha-bwo-gukora-ubugenzacyaha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)