Abadepite batumije Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu ku bibazo biri mu mitangire ya serivisi mu nzego z'ibanze - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umwe mu myanzuro yafashwe ku wa Mbere, tariki 24 Mata 2023, nyuma yo kugezwaho raporo y'ibikorwa by'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB, mu 2021/22 ndetse n'ibiteganyijwe gukorwa mu 2022/23.

Ubushakashatsi bwa 11 ku buryo abaturage babona imiyoborere ibabereye n'imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye, CRC [Citizen Report Card], bwagaragaje ko igipimo cy'uko abaturage babona imitangire ya serivisi cyakomeje kuzamuka.

Isesengura ry'ibyavuye mu bushakashatsi rigaragaza ko abaturage bishimiye serivisi bahabwa n'inzego zibegereye ku kigero cya 76.1%, kivuye kuri 74.1% muri CRC ya 2021.

Umutekano ni cyo cyiciro gikomeje kuza ku isonga mu gushimwa n'abaturage aho muri uyu mwaka gishimwa ku gipimo cya 91.9% mu gihe muri CRC ya 2021 cyashimwaga kuri 91.6%.

Igipimo cya serivisi z'inzego z'ibanze cyavuye kuri 70.9% mu 2021 kikaba kiri kuri 78.8% mu 2022. Serivisi z'ubutaka n'imiturire ni zo ziri ku kigero cyo hasi kurusha izindi aho ziri kuri 60.5%.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi bigaragaza ko abaturage bashima imikorere y'inzego z'ibanze ku gipimo cya 78.8% n'aho abanenga ni 16.3%.

Abagabo ni bo banenga cyane serivisi zitangwa n'inzego z'ibanze ugereranije n'abagore kuko bazinenga ku gipimo cya 17.3% naho abagore bakanenga ku gipimo cya 15.5%. Ugereranyije na CRC ya 2021 iki gipimo cyazamutseho 7.9%.

Mu gusesengura iyo raporo, Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore mu Iterambere ry'Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, yasanze hakwiye gutumizwa Minisitiri ufite inzego z'ibanze mu nshingano kugira ngo asobanure ahari ikibazo n'ingamba zo kugikemura.

Visi Perezida wa Komisiyo, Mukamana Elisabeth, yavuze ko bikwiye 'Gutumiza Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu agatanga ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu mitangire ya serivisi itanoze ya bamwe mu bakozi b'inzego z'ibanze.'

Depite Mukamana yavuze ko Minisitiri ufite inzego z'ibanze mu nshingano agomba kuba yitabye Inteko mu gihe kitarenze amezi atatu.

CRC ni igipimo cy'uko abaturage bishimiye serivisi bahabwa n'uko bishimiye uko bayobowe. Iri suzuma rikorwa hagamijwe kugaragaza isura nyayo y'uko inzego z'ibanze zihagaze mu mitangire ya serivisi no mu mikorere yazo hashingiwe ku byifuzo by'abaturage.

Ubu bushakashatsi buba bwubakiye ku byiciro 16 bikubiye mu nkingi eshatu za gahunda ya Guverinoma y'imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere, NST1. Ni ubukungu, imibereho myiza y'abaturage n'imiyoborere.

Abadepite bayobora Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore mu Iterambere ry'Igihugu
Abadepite basabye Minisitiri ko mu mezi atatu agomba kuba yabasobanuriye ikibazo cy'imitangire ya serivisi mu nzego z'ibanze
Abagize Biro y'Umutwe w'Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadepite-batumije-minisitiri-w-ubutegetsi-bw-igihugu-ku-bibazo-biri-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)