Abadepite bongeye gutumiza Minisitiri Irere nyuma yo kutanyurwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itangazo rigaragaza ibikorwa biba biteganyijwe mu Nteko Ishinga Amategeko, rigaragaza ko kuri uyu wa 4 Mata 2023, ari bwo Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite yakira Umunyamabanga wa Leta ufite Amashuri y'imyuga, Ubumenyingiro n'Ikoranabuhanga mu nshingano.

Minisitiri Irere yaherukaga kwitaba Abadepite ku wa 14 Gashyantare 2023, aho yari yatumijweho ngo atange ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro.

Ni umwanzuro wari wafashwe ku wa 25 Ukuboza 2022, ubwo Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite yasuzumaga Raporo y'ibyavuye mu ngendo Abadepite bakoreye mu mirenge yose igize uturere tw'igihugu hagati ya tariki 17 Ugushyingo 2022 n'iya 5 Ukuboza 2022.

Uwo mwanzuro watumizaga Minisiteri y'Uburezi ngo itange ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu mashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro.

Ku wa 14 Gashyantare 2023, ubwo Minisitiri Irere yari yitabye Abadepite, bamubwiye ko mu bibazo babonye birimo kuba hari imwe mu mirenge idafite ishuri na rimwe ryigisha imyuga n'ubumenyingiro kandi rikenewe.

Visi Perezida w'Umutwe w'Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Ushinzwe Amategeko no kugenzura Ibikorwa bya Guverinoma, Edda Mukabagwiza, ati 'Ni izihe ngamba minisiteri ifite kugira ngo ikemure ikibazo cy'abanyeshuri batabasha kwiga imyuga n'ubumenyingiro kubera ko bibasaba gukora urugendo rurerure bajya aho ishuri riherereye?'

Muri rusange mu gihugu hose hari imirenge 114 idafite n'ishuri na rimwe muri aya ndetse hari n'aho hari ishuri rimwe mu murenge umwe ariko rikaba ridahagije bitewe n'ingano yawo.

Mu bisobanuro yatanze, Minisitiri Irere yagaragaje ingamba za Guverinoma mu gukemura ibibazo bitandukanye yabajijwe aho yagaragaje ko inyigo yatangiye ku buryo mu ngengo y'imari y'umwaka utaha hari imirenge 24 izubakwamo amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro.

Hari aho yagize ati 'Turi gukora ibishoboka byose ngo iyo mirenge igeremo amashuri. Turi gutanga amasoko n'ibikoresho byo kubaka ndetse imirenge 90 izatangira kubaka muri uku kwezi no mu kwa gatatu.'

Nyuma yo kumva ibisobanuro bya Minisitiri Irere, Abagize Inteko Rusange y'Inteko Ishinga Amategeko batangaje ko batanyuzwe na byo, bamusaba ko yazatanga ibosobanuro mu nyandiko.

Umwanzuro w'iyo Nteko Rusange wagiraga uti "Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite ntiyanyuzwe n'ibisobanuro mu magambo byatanzwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'uburezi, Irere Claudette ku bibazo byagaragaye mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro, yemeza ko agomba gutanga ibisobanuro mu nyandiko nk'uko biteganywa n'itegeko."

Ibibazo 11 byabajijwe Minisitiri Irere

1. Imwe mu Mirenge idafite ishuri na rimwe ryigisha imyuga n'ubumenyi ngiro kandi rikenewe no kuba hari ishuri rimwe mu murenge ridahagije ukurikije ingano yawo.

2. Umubare muto w'abanyeshuri mu mashuri yigisha imyuga n'ubumenyi ngiro ukurikije ubushobozi bwayo mashuri, bitewe n'impamvu zirimo kuba aya mashuri adafite ubushobozi bwo gucumbikira abanyeshuri baturuka kure, kutishimira amashami boherejwe kwigamo.

3. Bamwe mu babyeyi bataragira imyumvire iboneye ku bumenyi butangirwa muri aya mashuri.

4. Ibikoresho bidahagije mu bigo byinshi by'amashuri yigisha imyuga n'ubumenyi ngiro no kuba RTB itinda kubyohereza kandi Leta iba yaratanze ingengo y'imari.

5. Amwe mu mashuri atarahabwa umuriro w'amashanyarazi wa "triphase" ukoreshwa n'imashini nini zifashishwa mu kwigisha, hari n'amashuri ataragezwamo amashanyarazi na make.

6. Amwe mu mashuri yigisha imyuga n'ubumenyingiro adafite ibyumba bihagije byo kwigiramo, aho bashyirira mu ngiro ibyo bize n'ubwiherero, hari n'ahagaragaye amashuri afite ibyumba bidakoreshwa.

Hatanzwe urugero rwa VTC Urumuri ya Mayange Bugesera bafite ibyumba bitatu birimo n'intebe n'ibikoresho ariko bidakoreshwa.

7. Kuba abanyeshuri batabona aho bakorera imenyerezamwuga cyangwa ingendoshuri kuko hari aho basabwa kugira ubwishingizi.

8. Kudashyira amashami y'amashuri hafi y'aho abayiga bashobora kwimenyereza umwuga mu buryo bworoshye kandi hari amahirwe n'ibikoresho bijyanye n'ibyo biga

9. Hari amashuri adafite "smart classroom", imfashanyigisho, ibitabo n'itumanaho rya "internet'.

10. Ikibazo cy'ibiciro by'amazi n'amashanyarazi bavuga ko biri hejuru mu bigo by'amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro.

11. Amwe mu mashami adafite abarimu bafite impamyabushobozi zifuzwa mu kwigisha imyuga.

Hatanzwe urugero rw'Ishuri rya TVET Shwemu mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu ryabuze abarimu bigisha gukora inkweto mu mpu kandi RTB yaratanze ibikoresho bikenewe bikaba bitari gukoreshwa.

Hari kandi VTC Ruhuha mu Karere ka Bugesera yabuze umwarimu wo kwigisha gutunganya umusatsi, TSS Cyondo mu Murenge wa Kiyombe, Akarere ka Nyagatare Ishami ry'Ubudozi rifite imashini yandika ku myenda ariko bakaba barabuze impuguke yo kubigisha uko bayikoresha.

Inkuru wasoma:

â€"  Imirenge 114 nta shuri igira, abarimu n'ibikoresho ni iyanga: Amasubyo mu kwigisha imyuga n'ubumenyingiro

â€"  Abadepite ntibanyuzwe n'ibisobanuro bya MINEDUC ku bibazo biri muri TVET

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n'Amashuri y'Imyuga n'Ubumenyingiro, Irere Claudette, yatumijweho n'Inteko Ishinga Amategeko



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadepite-bongeye-gutumiza-minisitiri-irere-nyuma-yo-kutanyurwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)