Abadipolomate bagiye gusura Impunzi mu Nkambi ya Mahama (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni gahunda yateguwe na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane ku bufatanye na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi ari nayo ifite impunzi mu nshingano.

Inkambi y'Impunzi ya Mahama yatangiye muri Gashyantare 2015, aho yari icumbikiye impunzi z'Abarundi gusa nyuma hagiye hoherezwa izindi mpunzi zirimo izo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Ibikorwa byo gucumbikira no kwiga ku Mpunzi bikorwa na Guverinoma y'u Rwanda ifatanyije n'abafatanyabikorwa barimo Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi [UNHCR].

Zihabwa aho kuba, ibyo kurya ndetse n'ibibatunga mu buzima bwabo bwa buri munsi,abana babo bakiga, bagafashwa muri serivisi z'ubuvuzi, bagafashwa mu kwinjizwa mu muryango Nyarwanda aho bamwe bahabwa imirimo abandi bagafashwa mu mishinga ibyara inyungu.

Imibare yo ku wa 31 Werurwe 2023, igaragaza ko Inkambi y'Impunzi ya Mahama icumbikiye abagera ku 58,103, bagizwe n'Imiryango 15, 483.

Abarundi bonyine bari muri iyi nkambi ni 38,902.

Impunzi z'Abarundi ziri mu Rwanda zirimo 49,7% zo mu Ntara ya Kirundo, 22,8% zo mu Mujyi wa Bujumbura, 9,3% zo mu Ntara ya Muyiga, 4,1% zo mu Ntara ya Ngozi mu gihe abandi 9,3% ari abo mu bindi bice bitandukanye.

Abagore n'abana nibo benshi kuko muri rusange mu nkambi zose zo mu Rwanda bagize 77%.

Ku bufatanye bwa Leta y'u Rwanda n'iy'u Burundi, kuva mu Ukwakira 2020, Impunzi z'Abarundi zigera kuri 30,573 zimaze guhunguka ziva i Mahama no mu bindi bice by'igihugu zisubira iwabo i Bujumbura.

Mu Ukuboza 2022, Intumwa za Guverinoma y'u Burundi zagiriye uruzinduko mu Rwanda zije gushishikariza Abarundi gutahuka ndetse zahavuye zemeje ko ibikorwa nk'ibyo bizakomeza.

Imbere mu Nkambi ya Mahama

Ni Inkambi igabanyijemo Imidugudu 18 iyoborwa n'abahagarariye abandi baba baratowe. Ifite inzu 6,907 zitujwemo Impunzi.

Mu bijyanye n'uburezi, nibura abana 27,406 kuri ubu bari mu mashuri mu byiciro bitandukanye aho bamwe biga mu mashuri yo mu nkambi n'ayo hanze yayo.

Abiga mu mashuri y'incuke ni 5,705 naho abiga mu mashuri abanza ni 15,321 mu gihe abiga mu mashuri yisumbuye ari 6,380.

Abari mu Nkambi ya Mahama bahabwa ibiribwa binyuze muri gahunda zitandukanye, abana bakarya ku mashuri muri gahunda ya Leta y'u Rwanda yo kugaburira abana ku mashuri.

Muri iyi nkambi harimo gahunda zitandukanye zo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n'irikorerwa abana, aho abahohotewe bafashwa mu bijyanye n'amategeko n'ubundi buryo butandukanye.

Mu Nkambi ya Mahama kandi harimo ibigo nderabuzima bibiri bifasha mu kwegereza ubuvuzi abayituyemo. Harimo kandi n'izindi gahunda zirimo kurwanya indwara zirimo Sida n'izindi.

Amafoto: Igirubuntu Darcy




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadipolomate-bagiye-gusura-impunzi-mu-nkambi-ya-mahama-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)