Abafana ba Kiyovu Sports bongeye gushotora bikomeye abafana ba Rayon Sports yiyicariye ku mwanya wa gatatu [Amashusho] - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abafana ba Kiyovu Sports bicaye ku mwanya wa mbere bongeye gukora ikintu gishotora cyane ikipe ya Rayon Sports yo yicaye ku mwanya wa gatatu kugeza ubu.

Kuri uyu wa gatandatu, ikipe ya Kiyovu Sports yitegura umukino ifitanye n'ikipe ya Mukura Victory Sport kuri Sitade mpuzamahanga y'i Muhanga, bagaragaye bahanaguza ibyicaro ikintu gifite amabara y'umweru n'ubururu bisa nkaho bashaka kubabaza cyane abafana ba Rayon Sports babibutsa ko bari hejuru yabo cyane.

Ibi byatumye abafana benshi ba Rayon Sports bavuga byinshi, cyane ko bagifite umubabaro w'ikipe yabo kugeza ubu yicaye ku mwanya wa gatatu n'amanota 52 ikurikiye Kiyovu Sports ndetse na APR FC Kandi hari igihe iyi kipe yayoboye Urutonde ikaza kuvanwaho.

Ikipe ya Rayon Sports ku munsi wejo ku cyumweru izakina n'ikipe ya Espoir FC, naho ikipe ya Kiyovu Sports irakina n'ikipe ya Mukura Victory Sports itegereje uko biraza kugenda ku mukino urahuza APR FC na AS Kigali mu mukino uraba ukomeye cyane.



Source : https://yegob.rw/abafana-ba-kiyovu-sports-bongeye-gushotora-bikomeye-abafana-ba-rayon-sports-yiyicariye-ku-mwanya-wa-gatatu-amashusho/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)