Abafashwa na Leta bagiye kujya basinya amasezerano y'imyaka ibiri yo kwikura mu bukene - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu rwego rwo kuvana abaturage mu bukene, Leta y'u Rwanda yashyizeho gahunda y'igihugu yo kuvana abaturage mu bukene, yemezwa n'Inama y'Abaminisitiri mu Ugushyingo 2022.

Iyi gahunda iteganya ko uretse ingo zifite ibibazo byihariye Leta izakomeza kwitaho birimo abageze mu za bukuru batishoboye, incike, abafite ubumuga bukabije, abafite indwara zidakira n'ingo ziyobowe n'abana abandi bose bagomba gufashwa kwikura mu bukene.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe gutera inkunga Ibikorwa by'Iterambere mu nzego z'Ibanze, LODA, Nyinawagaga Claudine, aherutse kubwira RBA ko hari abantu wasangaga bahora bahanze amaso igihugu ko kizabafasha bakishimira kuguma mu cyiciro gifashwa.

Ati 'Dusanga hari aho abantu babigize iturufu yo gukama Leta, akizihirwa no kuguma mu Cyiciro cya Mbere kugira ngo ibyo igenera abakirimo igamije kubakura mu bukene abibone ariko ntatere intambwe. Ibyo rero ntabwo uba urera neza. Umwana mwiza ni ukura, uwo usiga na we akinogereza.'

Ibi byatumye mu ngamba nshya zatangajwe muri iyi gahunda y'icyerekezo cyo kwikura mu bukene mu buryo burambye hashyirwaho gahunda itandukanye n'iyari isanzwe aho abaturage bafashwa na Leta bazajya basinya amasezerano y'imyaka ibiri yo kwikura mu bukene.

Iyi politiki igaragaza ko hakenewe n'uruhare rw'umuturage ufashwa agaharanira kuba umufatanyabikorwa aho kuba umugenerwabikorwa nk'uko byari bimenyerewe.

Ubuyobozi n'abafatanyabikorwa na bo basabwe gukorera hamwe mu gushyiraho uburyo umuturage ufashwa yihuta kuva mu bukene.

Impinduka zitezwe muri politiki yo kwikura mu bukene

Ingamba nshya zo kuvana abaturage mu bukene zitezweho guha umurongo mushya gahunda yo kurengera abaturage zisanzweho ngo zihutishwe mu kurwanya ubukene mu baturage kandi na bo babigizemo uruhare.

Hazabaho kandi gukurikirana by'umwihariko ikoreshwa neza ry'ubufasha bukomatanyije buhabwa umuturage mu kwikura mubukene.

Indi mpinduka ikomeye ni uko abaturage bazunganira na Leta bazakomeza gukangurirwa umuco wo kwigira no gutoza abagize imiryango yabo bakaba basabwa gukoresha neza inkunga bahabwa.

Bitewe no kuba ibyiciro by'ubudehe bishya bitazongera gushingirwaho mu gutanga ubufasha cyangwa izindi serivisi zitandukanye ku baturage, hazashyirwaho Komite ishinzwe Ubugenzuzi izakurikirana umunsi ku wundi abatishoboye bafashwa, kumenya abo ari bo no kubaherekeza.

Iyo komite izaba iri kuri buri nzego, uherereye mu mudugudu ukagera ku rwego rw'Intara n'Umujyi wa Kigali ikazaba ifite inshingano zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kwikura mu bukene no gushaka abafatanyabikorwa muri iyo gahunda no kubahuza n'uturere.

Hazashyirwaho kandi abajyanama b'imibereho n'iterambere bazafatanya n'ubuyobozi bw'umudugudu mu guhitamo no gukora urutonde rw'abaturage b'amikoro make bafite imbaraga zo gukora, kumenya byimbitse no kwandika imbogamizi zituma abaturage b'amikoro make bativana mu bukene, kubunganira mu gutegura imishinga ibyara inyungu n'ibindi.

Biteganyijwe ko kandi buri mwaka hazajya hakorwa igenzura ryo kurebera hamwe abunganirwa mu rwego rwo kumenya uwabashije kwiteza imbere cyangwa se uwaba yasubiye inyuma bitewe n'impamvu zinyuranye.

Hari gutegurwa uburyo bw'ikoranabuhanga (social registry) buzajya bwifashishwa mu gukusanya amakuru mu buryo bwihuse.

Ikindi cyitezwe ni uko umubare w'abafashwa na Leta uzagabanuka cyane hashingiwe ku kuba hari abateye imbere cyangwa bavuye mu rwego rwo hasi bakagira aho bagera.

Nubwo ibyiciro bishya bitazatangarizwa abaturage, amakuru yakusanyijwe azajya yifashishwa mu igenamigambi ry'igihugu by'umwihariko muri ibi bikorwa byo kwikura mu bukene.

Imibare y'ibyiciro bishya igaragaza ko mu Mujyi wa Kigali, abarenga ibihumbi 19 babarizwa mu Cyiciro cya Mbere, icya kabiri kikabamo 140.470, icya gatatu kikabamo 154.372, icya kane kikabarizwamo 30.315 mu gihe icya gatanu kibarizwamo abasaga 4014.

Abaturage bafashwa bagiye kujya basinya amasezerano yo kwikura mu bukene mu myaka ibiri



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abafashwa-na-leta-bagiye-kujya-basinya-amasezerano-y-imyaka-ibiri-yo-kwikura-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)