Abafite ubumuga basabye guhabwa urubuga bagatanga umusanzu mu kubaka Afurika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byagarutsweho na Komiseri mu Muryango uharanira ubumwe, agaciro no kwigira kwa Afurika, Ishami ry'u Rwanda (Pan African Movement Rwanda Chapter), Mukarusine Claudine, wagaragaje ko kugira ngo Afurika itere imbere hakenewe ubufatanye, umutekano n'uburumbuke bidaheza.

Ati 'Iyo urebye abafite ubumuga muri Afurika biri amahire ko hari urwego tugezeho ugereranyije n'ibindi bihugu muri gahunda zitandukanye zirimo iziteza imbere abafite ubumuga no kumenyekanisha ibirebana n'abantu bafite ubumuga. Gusa usanga nubwo hari ibyiza bihari mu ishyirwa mu bikorwa hakiri icyuho kinini.'

Mukarusine yavuze ko hari intambwe ikomeye imaze guterwa mu Rwanda mu guteza imbere abafite ubumuga no kububakira ubushobozi nubwo bagihura n'imbogamizi.

Ati 'Uyu munsi dufite abaganga bafite ubumuga, hari abize mu Rwanda n'abize hanze kandi inshingano bafite bazikora uko bikwiye. Tugira n'urundi rubyiruko rwize neza no ku nkunga za Leta ugasanga haracyari imbogamizi zo gukoresha ubumenyi bahawe. Ikibazo si ukwitinya ahubwo ni igituma bitinya.'

Yagaragaje ko ishusho ya Afurika ikenewe mu buryo bwose izagerwaho nyuma yo kwigobotora uburetwa n'igitsure cy'amahanga bigizwemo uruhare n'ubuyobozi bwiza.

Mukarusine yagaragaje ko umuntu ufite ubumuga hari uruhare yagira mu guteza imbere igihugu n'Umugabane wa Afurika muri rusange, asaba ko imbogamizi bagihura na zo zashakirwa ibisubizo.

Yashimangiye ko hakwiye kubakirwa ubushobozi inzego zitandukanye hadasizwe inyuma abafite ubumuga butandukanye mu rwego rwo kugera kuri Afurika yifuzwa aho kubasiga inyuma.

Ati 'Dukeneye Abanyafurika beza, batagira bagenzi babo bavangura bashingiye ku miterere y'ubumuga bwabo, bitaza kubabuza amahirwe yo kugaragaza ibyo bashoboye no kubaha inararibonye bafite muri gahunda zitandukanye zo guteza imbere u Rwanda na Afurika. Uwo ni we Munyafurika dukeneye uzadufasha kugera ku iterambere.'

Ku ruhande rw'Umuyobozi w'Ikigo Autisme Rwanda, Rosine Duquesne Kamagaju, yagaragaje ko nk'abafite uburwayi bwa 'Autisme' iyo bitaweho kare bishobora kugenda neza kandi bagatanga umusanzu wabo mu bintu binyuranye.

Yagaragaje ariko ko imbogamizi ibaho ishingiye ku kuba ubumenyi bw'Umuryango Nyarwanda mu kumenya ko umwana afite ubu burwayi bukiri hasi ibituma ikurikiranwa ryabo rikorwa ritinze.

Abafite ubumuga basabye guhabwa urubuga bagatanga umusanzu mu kubaka Afurika



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abafite-ubumuga-basabye-guhabwa-urubuga-bagatanga-umusanzu-mu-kubaka-afurika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)