Abagore: Menya amafunguro yagufasha kurwanya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kimwe mu bintu bishobora kugufasha guhangana na kanseri y'ibere, harimo ibyo urya. Ni ngombwa kwirinda ibiryo birimo uburozi cyangwa byangiza umubiri.

Dore amafunguro 5 ya mbere mu kurwanya kanseri y'ibere nk'uko byatangajwe n'urubuga HealthLine rutanga inama ku buzima rwabitangaje:

1.Imboga zizwi nka 'Cruciferous'

Ubushakashatsi bwagaragaje ko imboga zo mu bwoko bwa cruciferous/légumes crucifères zikungahaye cyane ku ntungamubiri 'phytonutrients' zirinda ikura n'ikwirakwizwa ry'uturemangingo twa kanseri. Ikindi kandi izi mboga zifasha kuringaniza umusemburo wa estrogen, ubusanzwe uba mwinshi ku barwaye kanseri y'ibere.

Zimwe mu ngero z'izi mboga twavuga kale, broccoli, chou-fleur n'amashu.

2. Ibinure byiza

Umubyibuho ukabije ushobora kuba kimwe mu byongera ibyago byo kwibasirwa n'iyi kanseri, kandi ibyo kurya birimo ibivuta byinshi (fatty foods) biri mu byongera umubyibuho ukabije.

Niba ushaka kurya ibinure byiza; twakugira inama yo gufata ibinure bituzuye 'unsaturated fats' zimwe mu ngero:

Avoka, sesame, amavuta ya elayo, amafi, macadamia, almonds, ubunyobwa, flaxseeds, ibihwagari ndetse n'utubuto twa walnuts.

3.Amafi

Nubwo amafi abarirwa mu binure byiza, ariko reka tuyavugeho by'umwihariko.

Amafi abonekamo ibinure bizwi nka omega-3, bifasha cyane kugabanya ububyimbirwe mu mubiri. Ububyimbirwe buhoraho (chronic inflammation) mu mubiri bushobora kuba isoko yo kwibasirwa na kanseri y'ibere.

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko gufata iyi omega-3 fatty acids bigabanya cyane ibyago byo kwibasirwa n'iyi kanseri.

4.Inyanya

Inyanya zikungahaye cyane kuri lycopene, iki kinyabutabire gikomeye cyane mu gusukura umubiri gisohoramo uburozi (antioxidants). Iki kinyabutabire ni nacyo gituma ubona inyanya zitukura, kirinda cyane ko uturemangingo twa kanseri twabasha gukura.

5.Ibijumba

Ibijumba cyane iby'umuhondo imbere, bikungahaye cyane kuri carotenoids, zizwi nka beta-carotene.

Ikinyamakuru Journal of National Cancer Institute, cyagaragaje ubushakashatsi ko abagore bafite urugero ruri hejuru rwa beta carotene mu maraso, bagira ibyago biri hasi cyane byo kwibasirwa n'iyi kanseri, ugereranyije n'abatayifite ihagije.

Ibi nibyo muri macye byagufasha kurwanya kanseri y'ibere.

Bimwe mu byo ugomba kwirinda harimo; ibyongerwamo amasukari menshi, inzoga, inyama zitukura, ibyo kurya byahinduwe (processed foods).



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128128/abagore-menya-amafunguro-yagufasha-kurwanya-kanseri-yibere-128128.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)