Abakinnyi bakina muri NBA bagiye kwemererwa gukoresha urumogi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Mata 2023, ni bwo imbande zombi zatangaje ko zamaze kumvikana ku masezerano azamara imyaka irindwi y'imikoranire, ashingiye ku mategeko mashya arebana n'abakinnyi.

Aya masezerano yasinywe akubiyemo ibirebana n'imivugururire y'uburenganzira bw'umukinnyi nk'umukozi, haba mu kibuga hagati ndetse no hanze yacyo. Ibi byashimangiwe n'Umuyobozi Mukuru w'Ishyirahamwe ry'Abakinnyi muri NBA, Tamika Tremaglio.

Yagize ati 'Nta byinshi ku birebana n'iyi ngingo birarebwaho. Ariko kuva ku munsi wa mbere, ibiganiro hagati yacu byari bishingiye ku guha agaciro umukinnyi mu mukino n'igihe atawurimo, akaba yawukina ariko bimworohereza no gukora akazi ke kadahuye nabyo mu buryo bwagutse.'

Iyo ni yo mpamvu NBA yasuzumye ibijyanye no guhagarika gupima urumogi ku mukinnyi wese ukina muri iyi Shampiyona ya mbere ikomeye ku Isi muri Basketball. Mu mpera za 2021 ni bwo habayeho guhagarika gupima buri wese ahubwo hagapimwa abakekwa.

Icyo gihe Umuvugizi wayo, Mike Bass, yavuze ko byakozwe hagamijwe kurwanya uruhare bigira ku mukino no kurwanya ibiyobyabwenge muri rusange. Mu gihe amasezerano azaba yasinywe, nta n'umwe uzongera gupimwa urumogi, bazajya bapimwa ibindi biyobyabwenge.

Hari abakinnyi bakoreshaga iki kiyobyabwenge bizwi na buri wese nka Kareem Abdul-Jabbar na Allen Iverson bose bahagaritse gukina. Aba bose ntabwo urwego rwabo rwabakumiraga kugifata, ahubwo bagirwaga inama kenshi yo kukigabanya.

Kevin Durant uherutse kuva muri Brooklyn Nets akerekeza muri Phoenix Suns, yakomeje kuvugwaho gushyira igitutu ku buyobozi kugira ngo bushyireho iri tegeko nk'umwe mu bafata urumogi.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abaginnyi-bakina-muri-nba-bagiye-kwemererwa-gukoresha-urumogi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)