Abakora mu buhinzi bari kuvugutira umuti ikibazo cy'ibura ry'ibiribwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibikorwa biri kugirwamo uruhare n'Itsinda ry'Abahanga mu buhinzi n'Imitegurire y'Ibiribwa n'Ibinyobwa bari guhugurwa n'Umuryango African Food Fellowship.

Uyu muryango uhuriza hamwe bamwe mu bafite aho bahuriye n'uruhererekane nyongeragaciro ku biribwa, ukabaha amahugurwa y'amezi icumi hagamijwe kubongerera ubumenyi no kubahuza n'abo bakora bimwe mu guhangana n'ikibazo cy'ibura ry'ibiribwa.

Hashize iminsi ku masoko atandukanye ibiribwa bimwe ibiciro byabyo bimanuwe na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, Minicom, uretse ibi hari n'aho usanga abahinzi barahinze ibintu runaka bakabura isoko kuburyo usanga bitana ba mwana n'abakabibaranguriye.

Ku wa Gatanu, abari guhugurwa na African Food Fellowship basuye umuryango ufasha abahinzi wa One Acre Found-Tubura, Ishami rya Kayonza ngo barebere hamwe uko ufasha abahinzi ibihumbi 750 hirya no hino mu gihugu, ubaha amahugurwa, ibikoresho by'ubuhinzi ndetse ukanabashakira amasoko.

Nyuma yo gusobanukirwa ibyo bakora biyemeje gushyira hamwe bakegera umuturage hagamijwe kumuzamurira ubumenyi ku buhinzi akora no kumufasha kongera umusaruro kugira ngo abashe guhaza isoko ry'ibiribwa.

Senge Moussa ukora muri One Acre Found Tubura yavuze ko muri African Food Fellowship amaze kuhakura ubumenyi ku buryo ngo kuri ubu yagize ubumenyi mu kubungabunga ubutaka no guhangana n'ikibazo cy'ubutaka busharira ari nabyo agiye gufasha abaturage.

Ati 'Nk'ubu ubutaka bwo mu Rwanda burenga 55% burasharira aho bituma tuteza neza, usanga aho wari nko kweza toni eshanu z'ibigori hari abezaho toni ebyiri kubera ubwo busharire. Rero muri iri huriro batwigishije uko duhuza n'abandi bafatanyabikorwa mu gushaka ibisubizo twese tugashyira hamwe ku buryo nidukomeza gushyira hamwe bizafasha mu gukemura cya kibazo cy'ubusharire.'

Senge yavuze ko abahinzi bo mu Rwanda cyane cyane abafite ubutaka busharira bamwitegaho kubashyira ubumenyi bwabafasha kumenya icyatumye ubwo butaka bwabo busharira n'uko babirwanya bakoresheje ishwagara, kurwanya isuri, gutera ibiti bivangwa n'imyaka n'ibindi byinshi agenda akura kuri bagenzi be bagiye bahura n'icyo kibazo mbere n'uko bakirwanyije.

Benimana Uwera Gilberte ukora mu Kigo Mpuzamahanga gikora Ubushakashatsi kuri Politiki y'ibiribwa ( IFPRI) we yiyemeje kujya akora ubushakashatsi akabumenyesha abaturage bo hasi ndetse akanabafasha gushaka ibisubizo.

Ati 'Mbere nakoraga ubushakashatsi bikarangira ibivuyemo mbihaye abayobozi ariko ubu namenye uko nasubira kuri wa muturage nkamufasha cyangwa nkifashisha ba bantu nzi bafite imishinga igera ku baturage neza, nkabereka ibyavuyemo ku buryo haboneka ibisubizo byateza imbere umwuga w'ubuhinzi n'umuturage akabyungukiramo.'

Mizero Jean Felix ukora muri NAK Rwanda itunganya umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi, ikanagira uruganda ruto rutunganya ibinyampeke muri Nyamagabe, yavuze ko nyuma yo guhura na bagenzi be bakamwereka uburyo bita ku bahinzi bakorana ngo byatumye na bo bahindura umuvuno batangira kubafasha mu kumenya uko basarura neza ndetse bakanabitaho.

Ati 'Mu gihe cyashize uruganda rwacu wasangaga dukora duharanira inyungu tutitaye ku bahinzi. Ubu rero icyo maze kunguka ni uko wa musaruro tubona uva muri ba bahinzi bato, ubu rero amasomo nabonye hano yatumye dutangiza uburyo bwo kwita kuri ba bahinzi baduha umusaruro kugira ngo bahinge bafite isoko ku buryo ahinga cyane kugira ngo arihaze. Ubu umuhinzi abikora nk'umwuga.'

Umuyobozi wa African Food Fellowship Rwanda, Ishimwe Anysie, yavuze ko kuri ubu bamaze guhugura abakora mu buhinzi 55 kugira ngo barusheho kugira ubumenyi mu kongerera agaciro ibyo bakora mu buhinzi no kubahuza n'abandi bantu kugira ngo bashakire hamwe uko bakemura ibibazo by'ibiribwa.

Yavuze ko bifuza ko mu minsi iri imbere u Rwanda rwazagira bamwe mu bakora mu buhinzi bumva neza imbaraga umuhinzi akoresha mu guhinga na bo bakamuha agaciro, bakanamufasha kuzamura umusaruro we ku buryo ngo abantu barushaho guhinga kinyamwuga.

Abahinzi bagiye kujya bahabwa amahugurwa ku buryo bahingira isoko
Bari kurebera hamwe uko bafasha abahinzi
Senge Moussa yavuze ko ubumenyi yabonye nyuma yo guhura na bagenzi be bugiye kumufasha guhangana n'ikibazo cy'abafite ubutaka busharira
Benimana Giberte yavuze ko ubushakashatsi agiye kujya akora azajya abugeza ku bahinzi
Mizero Jean Felix yavuze ko bagiye gufasha kubona umusaruro mwinshi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakora-mu-buhinzi-bari-kuvugutira-umuti-ikibazo-cy-ibura-ry-ibiribwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)