Abakorera mu gakiriro ka Nyamasheke bari mu ruhuri rw'ibibazo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakorera mu gakiriro ka Nyamasheke ,baravuga ko aka Gakiriro gafite ibibazo birimo kuba nta muhamda muzima uhagera bigatuma ibihakorerwa bitabona uko bigera ku baguzi,ibintu bavuga ko ari imbogamizi kuri bo.

Sicyo kibazo cyonyine cyugarije abakorera muri aka gakiriro kuko gafite n'ikibazo cy'imireko yatobaguritse ,bigatuma iyo imvura iguye kava,ibikorwa byabo bikangirika.

Ntakirutimana Theogene aganira na Umuryango.rw yavuze ko ari ikibazo gikomeye kuri bo

Ati:"Aha kugira ngo imodoka ihagere ni ikibazo.Nta muhamda ukoze uhagera biragorana nk'iyo hari ibikoresho dushaka kugeza kubabikeneye,cyangwa se natwe nk'iyo dukeneye ibyo dukoresha nk'imbaho n'ibindi kugira ngo bitugereho ntibyoroha.Nta muntu upfa kwemera kuzana imodoka ye hano, mudukorere ubuvugizi.

Naho Nyirahabimana Clementine,umukobwa ukora umwuga wo gusudira,yagize ati: "nkatwe dusudira, iyo imvura iguye hano harava.Urumva nkatwe dukoresha umuriro duhagarika akazi ngo tudafatwa n'inkongi kuko iriya mireko yatobaguritse.

Turasaba ko akarere kadusanira ibintu byangiritse hano, ikindi nuko nta mirindankuba iba muri aka gakiriro, ibintu bishobora kuduteza ibibazo byo gukubitwa n'inkuba cyangwa ibikoresho byacu bikoresha amashanyarazi bigashya.Turasaba ko hagira igikosorwa tugakorera ahantu hujuje ibisabwa.

Umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Muhaweyezu Joseph Desire yagize icyo avuga kuri ibi bibazo.

Ati "Nibyo Koko agakiriro ka Rwesero gafite ibibazo by'umuhanda unyerera si ho nyine hari ibibazo by'umuhanda no ku masoko atandukanye birahari.

Tuzakorana nabo tubashakire Laterite ariko nabo bagomba kugira uruhare rwabo.Twabahaye ibigega ngo bifashishe mu gufata amazi.Uriya muhanda wo kunyerera hari ikibazo cy'ubutaka bworoshye.Ni ugufatanya nabo tukareba ko icyo kibazo cyakemuka burundu ,ariko nabo bakagira uruhare rwabo.

Ku kibazo cy'imirindankuba,wenda ahari ni ingengo y'imali yabaye nkeye urumva hari ibikoresho bahawe na Leta imirindankuba irakenewe, si n'ibikoresho gusa,kuko n'ubuzima bwabo bantu bahakorera buri mu kaga.Turafatanya ibibazo byose bibonerwe ibisubizo.

Intara y'Iburengerazuba ikunda kwibasirwa n'inkuba, ubuyobozi bukajya inama ko ahantu hahurira abantu benshi hashyirwa imirindankuba.




Sylvain Ngoboka

Umuryango.rw



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/abakorera-mu-gakiriro-ka-nyamasheke-bari-mu-ruhuri-rw-ibibazo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)