Abakoresha TikTok mu Rwanda bunamiye inzirakarengana ziruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali _ AMAFOTO - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itsinda ry'abakoresha urubuga nkoranyambaga rwa TikTok mu Rwanda basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bunamira inzirakarengana ziruhukiye yo.

Kuva ku itariki 07 Mata 2023, u Rwanda ndetse n'Isi muri rusange batangiye iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ihagitana abarenga miliyoni imwe.


Abantu batandukanye ndetse n'amatsinda babarizwamo bagenda bahura bagakora ibikorwa bigamije gukomeza , guhumuriza no kwegera abari mu bihe bitoroshye bitewe n'amateka banyuzemo mu gihe cya Jenoside.

Ni muri urwo rwego itsinda ry'abakoresha urubuga rwa TikTok mu Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bunamira inzirakarengane zihashyinguye ndetse bashyiraho indabo z'urwibutso.





Source : https://yegob.rw/abakoresha-tiktok-mu-rwanda-bunamiye-inzirakarengana-ziruhukiye-mu-rwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali-_-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)