Ni ibikorwa byabaye kuwa 20 Mata 2023 bibanzirizwa no gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi hanyuma bikomereza i Karuruma mu Murenge wa Jabana ho mu Karere ka Gasabo aho ibi bigo bikorera.
Ni umuhango witabiriwe n'Abayobozi ba Akagera Business Group na Toyota Rwanda, Ganesh Senthil na Timimi Ali n'Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w'Akarere Ka Gasabo, Mudaheranwa Regis.
Witabiriwe kandi na Perezida wa IBUKA mu Karere ka Gasabo, Kabagambire Theogene, uwahoze ari umuyobozi Mukuru wa Akagera Business Group, Symphorien Kamanzi n'abo mu miryango y'abahoze ari abakozi ba La Rwandaise (yahindutse Akagera Business Group na Toyota Rwanda,) n'abandi bakozi.
Umwanditsi w'imivugo akaba n'umukozi mu Kigo gishinzwe Ihererekanyamakuru ku myenda mu Rwanda (CRB), Ntazinda Marcel, wari intumwa ya MINUBUMWE, yasobanuriye amateka yaranze u Rwanda kuva mbere y'ubukoroni, mu bukoroni kugeza kuri repubulika ya kabiri yasohoje umugambi wo kurimbura Abatutsi mu 1994.
Abahoze ari abakozi b'icyo kigo bamaze kumenyekana ni Shabakaka Vincent, Karangwa Ildephonse, Kandamutsa Leocadie, Mbakesha Fulgence, Karangwa Jean Marie Vianney, Nsengiyumva François na Nogeyahizi Jean Nepo abandi ntibaramenyekana.
Symphorien Kamanzi yagaragaje ko imiryango ya Shabakaka Vincent, Kandamutsa Leocadie, Karangwa Ildephonse bakomokamo yamaze kuboneka mu gihe bagishakisha andi makuru y'abakoraga muri icyo kigo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bose.
Ati 'Aba nibo twibuka ariko turasaba mwese muri aha, umuntu wese uzadufasha kumenya uwakoreraga muri La Rwandaise wazize Jenoside yakorewe Abatutsi kutugezaho amakuru kugira ngo tumenye abahaguye bose tujye tubibukira rimwe.'
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Gasabo, Kabagambire Theogene, yavuze ko abahoze ari abaturanyi b'abazize Jenoside batahigwaga bagira uruhare mu kuranga imibiri batarabona ariko ko atari agahato, 'uw'umutima uzakomanga azabikora.'
Ku kijyanye n'abahoze muri La Rwandaise bishwe muri Jenoside, Kabagambire yavuze ko nka Karangwa Jean Marie Vianney bazi neza ko akomoka mu Murenge wa Jabana kandi hari bamwe mu bahoze ari abakozi bakoraga muri ibyo bigo bakoranaga na we.
Ati 'Ariko bari muri ba Banyarwanda badashaka kuba beza ahari bahisha amakuru. Twebwe nk'Umuryango Ibuka tuba dushaka kugira ngo twubakane n'abandi igihugu (â¦), Abanyarwanda tugomba kureka kurenzaho.'
Yavuze ko abantu nibakomeza guhisha amakuru nk'uko byagiye bigenda hamwe na hamwe muri Gacaca atari ukubaka ahazaza.
Ati "Niba turi Abanyarwanda beza rero ntabwo twakwirebaho gusa ahubwo twareba ku bazanadukomokaho mu myaka ibihumbi iri imbere.'
Yasabye ko ibyo bigo byashyiraho urukuta rwo kwibuka ruriho amazina y'Abazize Jenoside babikoragamo, nibura abato binjira mu kazi muri icyo kigo bakajya bamenya amateka kuko n'iyo ruhari n'abanyamahanga bakoramo bamenya ibyabaye.
Akarere ka Gasabo kuri ubu harimo inzibutso 11 zishyinguwemo Abatutsi 134426, hatabariwemo urwa Gisozi rushyinguwemo abarenga ibihumbi 59, Kabagambire agasaba ubuyobozi bw'ibyo bigo kuzajya bafata igihe bakajya kuzisura abakoramo bakamenya amateka.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w'Akarere Ka Gasabo, Mudaheranwa Regis yavuze ko impamvu muri aka karere hiciwe Abatutsi benshi ndetse n'imiryango myinshi ikazima ari uko Interahamwe zamazemo igihe kinini kuko 'zageze muri Kamena [1994] zigihari.'
Yavuze ko nubwo hari abadatanga amakuru ariko leta izakomeza kugerageza kuyashaka, asaba Akagera Business Group na Toyota Rwanda gukomeza gutanga umusanzu wabo mu kwiyubaka kw'Abanyarwanda ndetse ko ubuyobozi buri kumwe nabo.