Abakozi ba Canal+, CanalOlympia na Canalbox bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bakozi basaga 100 biganjemo urubyiruko, bari kumwe n'abayobozi, babanje gusobanurirwa amateka mu buryo buvunaguye mbere yo gutangira gusura ibice bigize urwibutso.

Basobanuriwe u Rwanda mbere y'ubukoloni n'imibanire y'abanyarwanda muri icyo gihe, igihe cy'ubukoloni na nyuma y'ubukoloni, kugera ku mugambi wo kurimbura Abatutsi.

Basobanuriwe amayeri yakoreshejwe mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, biciye mu bitangazamakuru no mu mbwirwaruhame zitandukanye.

Ingaruka zatewe na Jenoside zirimo ubuhunzi, ubupfubyi, ubupfakazi, ihungabana ndetse n'indwara zitandukanye zavuye mu gufatwa ku ngufu, biri mu byatumye bamwe muri bo bagira agahinda gakomeye kurushaho.

Nyuma yo kwerekwa ibice bigize urwibutso, beretswe uko Abanyarwanda ari na bo bagize uruhare mu kubohora igihugu ndetse no gutangira kucyubaka bushya, birinda guheranwa n'agahinda.

Aba bayobozi n'abakozi kandi beretswe ahashyinguwe imibiri irenga ibihumbi 250, barayunamira ndetse bayiha icyubahiro mbere yo gushyiraho indabo.

Iki gikorwa cyakurikiwe n'ikiganiro ku mateka no kwiyubaka ku buryo burambuye, n'ubuhamya bw'uwarokotse Jenoside.

Gasasira Jean Marie Maurice "Sadam" utuye mu Kiyovu ni we wasangije uru urubyiruko rwarimo benshi bavutse nyuma y'ayo mahano, amateka asharirirye ya mbere ya Jenoside, mu gihe cyayo ndetse na nyuma yayo.

Mu buhamya bwe, yagaragaje ubugome bwa bamwe mu bana biganaga mu mashuri yisumbuye. Abo ni bo bakoze urutonde rw'abagomba kwicwa, byaganishaga ku itegurwa rya Jenoside.

Yagize ati "Ndababwira ko Jenoside itatewe n'uko indege yaguye. Twebwe aho twigaga i Gahini twaratahaga, abanyeshuri bamwe ntibatahe bagasigara ku ishuri. Ndibuka mu 1993, ni bwo twasanze banditse ku nkuta z'ishuri amazina yacu kandi batubwira ko Inkotanyi ntacyo zizakora, zizasanga byarangiye."

Gasasira wagize Imana akarokoka, yababwiye ko we yababariye, asaba urubyiruko kwiga gukomera kandi rukaba intwari rukagendera ku muco mwiza wo kwiga kubana kandi neza.

Umuyobozi mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Nagiriwubuntu Dieudonné, na we yavuze ko urubyiruko rwafashe iya mbere muri ayo mahano, haba ku gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyishyira mu bikorwa, cyane cyane mu itangazamakuru.

Ati "Abantu bafite aho bahuriye n'itangazamakuru bazi neza ko hari abanyamakuru bakwirakwije ayo mahano. Urubyiruko ni rwo rwari mu mashyaka atandukanye, rwiyemeza no kwica inzirakarengane."

Yongeyeho kandi ko Jenoside yahagaritswe na rwo rukabohora igihugu, kandi rukiyemeza kongera kucyubaka bundi bushya ndetse ururiho rugomba kugira amahitamo yo kubana neza nk'Abanyarwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Canalbox wari uhagarariye Vivendi Group, Julius Kayoboke, yagarutse ku kurwanya abahakana ibyabaye, kandi ibyo ari uruhare rw'abakiri bato.

Ati "Ni umunsi wari ukomeye kuri buri wese wageze hano. Ubuhamya bwatanzwe bugaragaza koko Ubunyarwanda bugihari. Bisaba umutima ukomeye kubona umwana wiciwe ababyeyi [Gasasira] ajya mu gisirikare ngo atabare igihugu."

"Turi hano twibuka no guha agaciro abazize Jenoside, ariko ni inshingano zacu kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho. Mwe mutazi ibi biba ni amahirwe yanyu y'uko mugomba guhangana n'ababihakana kandi barabikoze. Namwe mujye mushyiramo ubwenge mu byo bababwira kuko mutarebye neza babayobya."

Itsinda rya Vivendi riyoboye mu bijyanye no gucuruza amashusho (Canal + Groupe), internet y'imigozi (Group Vivendi Africa â€" CanalBox), itumanaho (Havas), gutangaza ibihangano (Editis), ibinyamakuru (Prisma Media), imikino yo kuri videwo (Gameloft) hamwe n'imyidagaduro n'amatike (CanalOlympia n'Umudugudu wa Vivendi).

Ifite kandi urubuga rukorera kuri murandasi rukwirakwiza amakuru mu bice by'isi (Dailymotion). Iha agaciro gakomeye ubucuruzi butandukanye kandi bukorera hamwe.

Vivendi kandi yiyemeje kubungabunga ibidukikije no gufasha mu kugabanya imihindagurikire y'ikirere hifashishijwe amasezerano ya Paris yo mu 2015.

Kuva yashingwa mu 2014, iha umwanya ibikorwa bitandukanye byo gufasha abagize Isi haba mu burezi, ubuzima no gushyigikira ibikorwa bihanga udushya.

Abakozi ba Vivendi Group bashyize indabo ahashyinguye imibiri isaga ibihumbi 250 y'Abatutsi bazize Jenoside
Sana Sionné uyoboye Canal+ Rwanda by'agateganyo, na we yitabiriye igikorwa cyo kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umuyobozi Mukuru wa Canalbox wari uhagarariye Vivendi Group, Julius Kayoboke, yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umuyobozi w'Urwibutso rwa Kigali, Nagiriwubuntu Dieudonné, yasabye urubyiruko kugira amahitamo meza ku bibereye u Rwanda
Abakozi ba Canal+, Canalbox na CanalOlympia biyemeje ko ibyabaye bitazongera kubaho
Umuyobozi Mukuru wa Canalbox wari uhagarariye Vivendi Group, Julius Kayoboke, yavuze ko kurwanya abahakana ibyabaye ari uruhare rw'abakiri bato
Sana Sionné yasize ubutumwa bw'ihumure yageneye abarokotse



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-canal-canalolympia-na-canalbox-bunamiye-abazize-jenoside-yakorewe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)