Abakozi ba Itel basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama banaremera uwaharokokeye (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa bakoze ku wa Kabiri, tariki ya 11 Mata 2023, aho basuye uru rwibutso ruherereye mu Murenge wa Ntarama, mu Karere ka Bugesera, basobanurirwa amateka y'ubugome Abatutsi bari batuye muri aka karere bicanywe.

Nyuma yo gusura urwibutso no kunamira ibihumbi by'imibiri iharuhukiye, bakomereje mu Kagari ka Cyugaro ahatuye Uwimana Jean Pierre uri mu barokokeye muri aka gace.

Itel yasuye umuryango we imugenera bimwe mu byo yari akaneye nk'ibikoresho byo mu nzu birimo intebe, ibiryamirwa n'ibindi, ndetse inamugenera ihene ngo yiteze imbere no mu bworozi.

Umu-Agent Mukuru wa Itel Rwanda, Shema Grégoire, yavuze ko nk'ikigo cy'ubucuruzi na bo baba bafite inshingano zo gufatanya na Leta kwita ku badafite ubushobozi bwinshi.

Ati 'Itel nubwo ari sosiyete y'ubucuruzi mu bigendanye n'ikoranabuhanga ariko nyuma y'uko tubikora turi n'Abanyarwanda, bamwe muri bo hari abarokotse Jenoside n'ababajwe n'amahano yabaye mu Rwanda.'

'Ni yo mpamvu nka Itel iba yatekereje igikorwa cyo gufatanya n'abandi Banyarwanda mu gutera inkunga bamwe mu barokotse Jenoside cyane cyane abadafite ubushobozi, natwe dufatanya n'abandi ngo dufatanye na Leta yacu gufasha.'

Ku ruhande rwa Uwimana Jean Pierre, yashimye Itel Rwanda yaje kumusura, avuga ko binezeza kubona ko utari wenyine.

Ati 'Umutima wanjye uranezerewe cyane kubona abantu batakuzi bakemera kuza kukureba, bakishyira hamwe, bagakusanya ibikoresho bingana kuriya, wumvaga kuzabyigurira bigoye. Ni ibintu bishimishije.'

Itel isanzwe ikora ikanacuruza telefoni zo mu bwoko bwose zikunzwe ku isoko ryo mu Rwanda no mu mahanga. Telefoni zayo ziboneka mu gihugu hose.

Abakozi ba Itel basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama
Rocky Kirabiranya na Chriss Eazy bari mu basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama
Junior Giti mu basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bari batuye mu Bugesera
Umunyamakuru Hagenimana Benjamin 'Gicumbi' ukorera B&B FM-Umwezi na we yasuye Urwibutso rwa Ntarama
Urubyiruko rwasobanuriwe ubunyamaswa bw'indengakamere Jenoside yakoranywe mu Bugesera
Abakozi ba Itel Rwanda bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Muri uru rwibutso haruhukiye imibiri y'Abatutsi biciwe mu Bugesera
Abakozi ba Itel Rwanda bashyize indabo ku mva mu rwego rwo guha icyubahiro abaruhukiye muri uru rwibutso
Umu-Agent Mukuru wa Itel Rwanda, Shema Grégoire, yavuze ko nk'ikigo cy'ubucuruzi na bo baba bafite inshingano zo gufatanya na Leta kwita ku badafite ubushobozi bwinshi
Uyu muryango wahawe amatungo magufi arimo ihene
Byari ibyishimo muri uyu muryango wa Uwimana Jean Pierre
Uwimana Jean Pierre yashimye Itel Rwanda yaje kumusura, avuga ko binezeza kubona ko utari wenyine
Uyu muryango wanahawe ibikoresho byo mu nzu

Amafoto: Igirubuntu Darcy




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-itel-basuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-ntarama-banaremera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)