Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki 28 Mata 2023, aho babanje gusobanurirwa amateka mbere yo gusura ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Ntarama.
Umukozi w'Urwibutso, Kagabo Antoine, yabasobanuriye mu buryo buvuganuye uburyo Jenoside yakorewe abatutsi yateguwe kugeza ibaye, ingaruka zayo n'imbaraga u Rwanda rwakoresheje mu kwiyubaka.
Mu itegurwa rya Jenoside, benshi mu Batutsi bajyanwe mu Bugesera mu Nkambi bisa no kubaha akato mu yari politiki y'Ababiligi, Parmehutu na Kiliziya Gatulika. Bakimara kugezwayo batangiye kwicwa n'indwara zirimo Tse-tse mbere y'uko mu 1963 batangira kwicwa biswe ibyitso.
Kubera gutuzwa mu Bugesera byatumye haba hamwe mu hantu hatuwe n'Abatutsi benshi ku buryo batagerwagaho n'iterambere ndetse no mu 1994 byorohera Interahamwe kubicira hamwe.
Tariki ya 15 Mata 1994, ni bwo Abatutsi bose bari bahungiye kuri kiliziya ya Ntarama bishwe mu gihe ariho bari biteze amakiriro, ndetse interahamwe zikomereza mu nkengero zaho kuko benshi bari bahihishe mu rufunzo ruri hafi y'aho.
Kubera kwicirwa hamwe cyane byatumye Inkotanyi zigera muri aka gace tariki ya 14 Gicurasi 1994, zisanga benshi bamaze kubura ubuzima, gusa zitabara mbarwa nubwo intego yari ihari ku bicanyi kwari ukubamara.
Abakozi ba Mayfair Insurance Company Rwanda Ltd n'abayobozi babo bahise bashyira indabo ku mva banunamira imibiri isaga 6000 y'Abatutsi bazize Jenoside iharuhukiye.
Igikorwa cyakurikiwe no kujya Aheza Healing Center, aho bagiye kuganirizwa ku kwiyubaka ndetse no kurwanya indwara zo mu mutwe zatewe n'ingaruka za Jenoside.
Nyiribakwe Jean Paul, umukozi wa GEARG waganirije aba bakozi ikiganiro kibinjiza muri iki gikorwa, yababwiye ko ku kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe n'amateka y'u Rwanda ari inzira ikwiriye buri wese.
Yagize ati 'Jenoside yasize ingaruka nyinshi, izizwi ndetse n'izitazwi harimo n'izibasira ubuzima bwo mu mutwe kandi ari ho iterambere ry'u Rwanda ryubakiye. Benshi ntibashora imari muri ibi bikorwa kuko kubona umusaruro bigoye, ari ni ingirakamaro cyane ku Rwanda.'
Umwe mu bacitse kw'icumu rya Jenoside, akaba yarakize uburwayi bwo mu mutwe, Léonard Ruberanziza, niwe watanze ikiganiro cyagarutse ku mateka ashaririye yaranze u Rwanda kuva mbere y'Ubukoloni, ku mwaduko wabwo ndetse na nyuma yabwo n'uko haje kwimakazwa amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yahitanye Abatutsi barenga miliyoni.
Mu byo yagarutseho harimo kuba bari babanye neza, ariko bamaze kubageza mu Bugesera byatangiye guhinduka koko bameneshejwe bikomeye bitwa ibyitso, baratotezwa, ndetse baranicwa, ariko kuganira byatumye yibagirwa ibyo byose.
Yagize ati "Ndabyibuka neza kuko no ku Isabukuru y'imyaka 25 y'Umwami Rudahigwa nari nzi ubwenge. Amaze gutanga twazanywe hano mu nkambi, batangira kudukorera iyicarubozo ryagejeje mu gihe cya Jenoside."
Yakomeje agira ati 'Umugore wanjye baramwishe gusa kubera ihungabana namuryamye iruhande nanga kuhava. Nta yindi nzira nabonye yo kubikira usibye kuganirizwa na bagenzi banjye duhuje ikibazo, kandi gake gake twarongeye twumva ko kubaho bishoboka.'
Umuyobozi wa Mayfair Insurance Company Rwanda Ltd, Benson Kamau, yavuze ko ibi bigomba kubera isomo ibindi bihugu bikagerageza ko ibyabaye mu Rwanda bitagira ahandi biba kuko birababaje, kandi inzira yo kwita ku buzima bw'abayirokotse ari ingenzi.
Yagize ati 'Kwibuka ni isomo rikomeye cyane buri wese akwiriye kumenya. Nkatwe duturuka hanze tubona ibyo tubwira abo dusanze kugirango hatazagira igihugu gihura n'ibyo bikorwa.'
'Turihanganisha buri wese wagizweho ingaruka nayo. Ahantu nka 'Aheza Healing Center' bakora akazi gakomeye mu baturage ibintu dukwiriye kwigiraho kandi tuzakomeza gusura tunashyigikire ahandi nka ho.'
Mayfair Insurance Company ni sosiyete yaboneye izuba muri Kenya mu 2005, ariko kuri ubu imaze kugaba amashami mu bihugu by'u Rwanda, Tanzania, Uganda, Zambia no muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC).