Abakozi ba NESA basuye Urwibutso rwa Murambi banaremera imiryango itandatu y'abarokotse Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye ku wa 28 Mata 2023. Aba bakozi bunamiye Abatutsi biciwe ku musozi wa Murambi mu Karere ka Nyamagabe, banagenera ibiribwa imiryango itandatu y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bernard Bahati, yatangaje ko gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari igitekerezo cyashyizweho n'abakozi kandi kizahoraho mu rwego rwo kubakomeza.

Ati 'Twumvise bidahagije kugira ngo tuze dusure urwibutso hanyuma tugende. Urwibutso aho ruri haba hari n'abantu barokotse kandi batishoboye […] Dukurikije ukwitanga kw'abakozi ba NESA, twasanze iriya miryango itandatu ari yo tugomba guha amafunguro tukanabaha imyenda, kandi ni umuco dutangiye tuzakomeza no mu myaka yindi, tukajya twibuka mu gihugu hose ariko tukagira n'umwihariko w'igikorwa dukora.'

Niyonsaba Immaculée, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wagenewe ubufasha yavuze ko ashimishijwe n'ibyo bahawe.

Ati 'Ndabashimiye, ndumva nta kintu kindi navuga kuko umuntu ukwibuka akaguha icyo kurya, ntacyo wamunganya. Ndishimye rwose.'

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyamagabe, Kamugire Remy yashimye NESA yibutse gutanga ibiribwa kuri bamwe mu barokotse Jenoside bafite ubushobozi buke avuga ko ari ugusigasira umuco.

Ati 'Turabashimira uwo mutima mwagize wo kuza kuremera aba barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, iyi gahunda ni nziza, ni umuco twarazwe n'abasokuruza, muzakomeze n'ahandi. Natwe igihugu aho kitugejeje tugomba gukandagira tugakomeza ariko n'aba batishoboye tugomba kubasindagiza bakumva icyanga cy'ubuzima.'

Umuyobozi Wungirije w'Akarere Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage mu Karere ka Nyamagabe Agnès Uwamariya, yavuze ko bafite Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakeneye ubufasha cyane cyane abafite ibikomere by'umutima n'iby'umubiri bakeneye gusindagizwa.

Abakozi bose ba NESA banasobanuriwe amateka yihariye ya Jenoside yakorewe i Murambi kuko Abatutsi bahakusanyirijwe babanje gufungirwa amazi nyuma bakaza kubarasa, hicirwa abarenga ibihumbi 50.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi ni rumwe mu ziri ku rwego rw'igihugu. Rwubatse ahari hari kubakwa ishuri ry'imyuga ku musozi wa Murambi ndetse ingabo z'Abafaransa zahageze mu cyiswe Operation Turquoise bakajya bakinira hejuru y'ibyobo bari baratabyemo Abatutsi bishwe.

Basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'umwihariko wayo mu yahoze ari Gikongoro
Umuyobozi mukuru wa NESA Dr Bernard Bahati ashyira indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi biciwe i Murambi
Bashyira indabo ku mva ziruhukiyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abakozi ba NESA bunamiye inzirakarengane zishyunguwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi
Umuyobozi Mukuru wa NESA atanga inkunga yo gushyigikira ibikorwa by'urwibutso rwa Murambi
Imiryango itandatu yaremewe yashimiye NEZA yabahaye ibiribwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-nesa-basuye-urwibutso-rwa-murambi-banaremera-imiryango-itandatu-y

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)