Abakozi ba Park Inn by Radisson Hotel bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 14 Mata 2023, ku Rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, ahashyinguye Abatutsi basaga ibihumbi 250 bishwe muri Jenoside.

Abakozi ba Park Inn by Radisson Hotel basuye Urwibutso rwa Kigali basobanurirwa amateka yaranze Jenoside, uko yateguwe kuva kera ikaza gushyirwa mu bikorwa igahitana Abatutsi barenga miliyoni imwe.

Nyuma yo gusura urwibutso no gusobanurirwa amateka yaranze ibi bihe by'icuraburindi, bafashe n'umwanya wo kunamira imibiri y'abaruruhukiyemo.

Umwe mu bayobozi bakuru ba Park Inn by Radisson Hotel, Ndizeye James, aganira na IGIHE yavuze ko ari inshingano za buri wese kumenya amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu ngo ibyabaye bitazasubira.

Yagize ati 'Uru ni urugendo twateguye kugira ngo tuze dusangizwe amateka mabi yagwiririye iki gihugu. Ni amateka tugomba kubana na yo kuko bidufasha kurwanya ibintu byose bishobora kuba byayadusubizamo.''

Yakomeje avuga ko aba ari n'igihe cyiza cyo kwiga no kwigisha byimbitse amateka yaranze Jenoside ku bakozi bavutse nyuma yayo.

Park Inn by Radisson Hotel ni hoteli isurwa n'abantu b'ingeri zose, baturutse hirya no hino ku Isi baba bashaka kumenya amateka y'ukuri yaranze u Rwanda.

Bityo rero abakozi bayikoramo bemeza ko ari byiza kumenya amateka yaranze igihugu cyabo kugira ngo bajye basobanurira ababagana amateka nyakuri yaranze u Rwanda.

Umwe mu bakozi ba Park Inn by Radisson Hotel ushinzwe kwakira abantu bagana iyi hoteli, Gahindiro Frank, yavuze ko kuri we afite inshingano zo kumenya byimbitse amateka y'u Rwanda cyane ko ahura n'abanyamahanga benshi baba bafite amatsiko yo kumenya amateka igihugu cyanyuzemo.

Ati 'Abanyamahanga bagira uburyo bumva amateka yacu nk'abantu batarahagera ariko kuba twaje hano ni uburyo bwiza bwo kuyasobanukirwa uko ari cyane ko harimo n'urubyiruko rwinshi rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.'

'Ubwo rero iyo twamenye aya mateka bidufasha neza neza guhura n'aba banyamahanga bafite ukundi kuntu bumva amateka yacu bakayagoreka uko atari tukabasobanurira.'

Park Inn by Radisson Hotel ni hoteli yafunguwe ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu 2017, iherereye mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali. Yubatswe n'umushoramari w'Umunyarwanda, Joseph Mugisha, ikaba ari hoteli iri mu zigezweho, isohokerwamo n'abatari bake baba batembereye muri uyu mujyi.

Basobanuriwe uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa
Abakozi ba Park Inn basobanuriwe amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yahitanye abasaga miliyoni mu minsi 100
Ndizeye James, umwe mu bayobozi bakuru ba Park Inn by Radisson Hotel yavuze ko ari inshingano za buri wese kumenya amateka yaranze igihugu
Abakozi Park Inn bemeza ko ari inshingano zabo kumenya amateka yaranze igihugu cyane ko bakunze guhura n'abanyamahanga baba bayafitiye amatsiko cyane
Abakozi ba Park Inn by Radisson Hotel bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abakozi ba Park Inn by Radisson Hotel bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Bagize umwanya wo kunamira imibiri y'abaruhukiye kuri uru rwibutso, bashyira indabo ku mva bashyinguyemo
Abakozi n'abayobozi ba Park Inn basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi

Amafoto: Shumbusho Djasiri




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-park-inn-by-radisson-hotel-bunamiye-abazize-jenoside-yakorewe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)