Abakozi ba RSwitch Ltd biyemeje guhangana n'abagoreka amateka ya Jenoside (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babyiyemeje kuri uyu wa 12 Mata 2023 ubwo basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza mu Karere ka Kicukiro, rushyinguyemo imibiri y'Abatutsi basaga ibihumbi 100.

Ni imibiri irimo iy'Abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro, abiciwe i Nyanza n'abandi bavanywe mu bice bitandukanye by'Akarere ka Kicukiro.

Ubuyobozi bwa RSwitch Ltd rutegura igikorwa nk'iki bugamije gufasha abakozi bacyo cyane cyane abavutse nyuma ya Jenoside kugira amakuru ahagije azatuma bahangana n'abayipfobya.

Umuyobozi Mukuru wa RSwitch Ltd, Blaise Pascal Gasabira, yavuze ko abapfobya ndetse bagahakana Jenoside yakorewe Abatutsi baba bagamije byinshi birimo kwibagiza amateka ndetse n'agasuzuguro.

Ati 'Iyo wibagiwe cyangwa wiyibagije amateka haba hari impamvu nyinshi zatuma ushobora kongera gusubira inyuma kuko nta kwibuka kuba guhari.'

Yavuze ko mu gupfobya haba harimo ikintu cyo gukomeza gusuzugura no kwima umuntu agaciro akwiye, cyane "ko uba wumva ko nta cyabaye.'

Yakomeje ati 'Iyo ugiye ku mbugankoranyambaga ukahasanga abapfobya jenoside yakorewe abatutsi, ni mu nshingano za buri wese kubahakanya, no kubasobanurira ukuri kw'amateka, hato tutazibagirwa u Rwanda rugasubira mu kaga.'

Gasabira akomeza avuga ko iyo umuntu nk'uwo avuga ko nta cyabaye aba agaragaza ko nta bari bahari kuko 'nta muntu ujya uvuga ko yishe inyenzi, agashishi ndetse ntaho byandikwa.'

Ati 'Kuvuga amateka uko yabaye ni inshingano za buri wese kuko twifuza ko ibyabaye bitazongera kuba.'

Umukozi muri RSwitch Ltd, Rugambwa Eugene yavuze ko nubwo abana bavutse nyuma ya Jenoside babona amakuru binyuze mu miyoboro itandukanye biba byiza no kujya kureba ibyabaye kugira ngo babone amakuru y'impamo, azabafasha kuvuguruza abagoreka amateka.

Ati 'Babona ko Jenoside yakorewe Abatutsi atari amagambo gusa nk'uko abayipfobya n'abayihakana babivuga. Ni byiza ko baza kureba hanyuma twese abakuru n'abato tukavuga amateka uko yagenze.'

Arakomeza ati 'Iyo ugiye ku mbugankoranyambaga wariboneye ibihamya by'uko Jenoside yakozwe n'imbaga y'abayiguyemo, ushingira ku makuru afatika ubundi ugasobanurira na wa wundi uhakana ushingiye ku byo wabonye n'amaso yawe.'

Ishuri ry'imyuga rya Kigali, ETO ryari iry'abapadiri b'Abaseliziyani. Kuva 1963 Abatutsi babahungiragaho bakabafasha.

Mu 1994 muri ETO hari ingabo za MINUAR zari mu butumwa bw'amahoro, byatumye Abatutsi bahahungira ari benshi bizeye kurindwa n'ingabo zifite intwaro.

Si ko byagenze kuko MINUAR yabasize mu menyo y'Interahamwe n'abasirikare bari biteguye guhita babica ku wa 11 Mata 1994.

ETO Kicukiro yarasiwemo Abatutsi benshi, kuva bageze muri icyo kigo tariki ya 8 Mata 1994 kugeza tariki ya 11 Mata 1994, bajyanwa kwicirwa i Nyanza ya Kicukiro.

Inyandiko z'iyahoze ari Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside, zigaragaza ko Col Rusatira Leonidas yazanye abasirikare benshi batangira Abatutsi bashakaga guhungira kuri CND (ku ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko) aho ingabo za FPR zari zikambitse no kuri Stade Amahoro i Remera.

Barabashoreye, bagenda babica kuva kuri SONATUBES kugera i Nyanza ya Kicukiro babatera grenade, ubundi Interahamwe zikajya mu mirambo gutema abatahwanye no kubacuza.

Amafoto: Yuhi Augustin




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-rswitch-ltd-biyemeje-guhangana-n-abagoreka-amateka-ya-jenoside

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)