Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Mata 2023 nibwo abakozi, abayobozi ba REG na WASAC n'imiryango ikomoka ku bahoze bakorera ikigo cya Electrogaz bifatanyije mu gikorwa cyo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Imibare igaragaza ko abari abakozi ba Electrogaz bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi barenga 130 ndetse muri iki gikorwa cyo kwibuka hanashyizwe indabo ku rwibutso ruriho amazina yabo mu kubaha icyubahiro no kubazirikana.
Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Umuhumuza Gisèle, yagagaragaje ko kwibuka abari abakozi ba Electrogaz bigamije gushimangira uburyo Jenoside yakozwe igatwara n'abantu banyuranye kandi abenshi ugasanga baricwaga n'abo bakorana.
Umuhumuza yavuze ko ibi bigo bizakomeza kujya byunamira abari abakozi ba Electrogaz bikomokaho ndetse ko biteguye kuba hafi imiryango ikomoka ku bari abakozi bayo bishwe bazira uko bavutse.
Ati 'Tuzahora tubibuka nk'abakoraga muri Electrogaz, kandi tuzahora tubibukira hamwe. Tubibuka ko bari ab'ingirakamaro nubwo hari kenshi batashimirwaga ibyo bakora. Turabahumuriza tubabwira ko turi kumwe ko tubibuka kandi tutazigera duta igiti.'
Yasabye abakozi b'ibi bigo kwifashisha inzira zose bagahangana n'ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko bifashishije ikoranabuhanga bagaragaza ukuri ku mateka.
Ati 'Muri uyu mwanya turabasezeranya ko ari ubuyobozi n'abakozi bacu ntabwo tuzatatira iki gihango, urugendo ni rurerure ariko ari ingufu, ubwenge n'ibikoresho tuzabishaka kugira ngo ibyabaye ntibizongere kubaho ukundi bihereye mu bigo byacu no mu mibanire yacu.'
Yaragaragaje ko umushinga wari uhari wo gukusanya amakuru no kubika amateka kuri aba bakozi ugiye gusubukurwa mu kwirinda ko bazibagirana.
Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Erneste, yagaragaje ko Leta y'u Rwanda izakomeza kuba hafi imiryango yasigaye mu guharanira ko imibereho yabo iba myiza kurushaho.
Ati 'Mu izina rya Minisiteri y'Ibikorwaremezo tuzakomeza kubaba hafi mu bijyanye n'imibereho yanyu ndetse n'izindi gahunda zishobora gutuma mwiteza imbere mukava muri ibyo bikomere nubwo kwibagirwa ibihe bikomeye umuntu yaciyemo bitoroshye. Leta izakomeza gukora ibishoboka byose ngo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babeho neza.'
Umwe mu bakoze muri Electrogaz, Me Ntivuguruzwa Emmanuel, yasangije abitabiriye uyu muhango ubuzima bushaririye banyuzemo mbere ya Jenoside nuko batotezwaga n'abo bakorana mu kigo kimwe.
Yagaragaje ko nubwo abagize umuryango we bishwe muri Jenoside ariko kuri ubu ashima cyane FPR Inkotanyi yayihagaritse ndetse asaba abanyarwanda muri rusange kurushaho gukunda igihugu.
Basabwe uruhare rwabo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Umunyamategeko watanze ikiganiro cyagarutswe ku mateka, Ndabirora Kalinda Jean Damascene, yagaragaje ko kuri ubu abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje kwiyongera asaba aba bakozi b'ibigo byombi gutanga uruhare rwabo mu kurwanya ihakana n'ipfobya ryayo.
Yavuze ko nubwo gupfobya ari kimwe mu byiciro by'abategura Jenoside bakanayishyira mu bikorwa ariko bikwiye ko abanyarwanda bagaragaza ukuri gushingiye ku mateka mpamo y'ibyabaye n'ibimenyetso bifatika.
Ku rundi ruhande Umunyamabanga Mukuru muri IBUKA, Niyitanga Irene yavuze ko Kwibuka bikwiye kuba umwanya mwiza wo kuzirikana, guha icyubahiro no kwibuka abishwe bazira uko bavutse.
Yagaragaje ko urugamba ruhari rukomeye ariko rusaba kugirwamo uruhare na buri wese ari urwo guhangana n'ibikorwa by'ipfobya n'ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Niyitanga yavuze ko kuba mu cyumweru cy'Icyunamo RIB yaratangaje ko habonetse ibirego 63 bigendanye n'ingengabitekerezo ya Jenoside muri icyo cyumweru gusa, ari ibintu bishimangira ko nyuma y'imyaka 29 Jenoside ihagaritswe abayipfobya bagihari no mu miryango.
Yashimye uruhare rw'ibigo byombi kugeza ubu, agaragaza ko REG yagize uruhare mu Kubaka ikigo cya Aheza Healing and Career Centre mu Bugesera kandi ifasha mu kwita ku batari bake.
Nyuma yo gushyira indabo ku rwibutso ry'abahoze ari abakozi ba Electrogaz, bakoze urugendo rwo kwibuka rwaturutse mu Mujyi rwagati rugana ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse bagira n'umwanya wo kuganirizwa ku mateka yagejeje kuri Jenoside.
Amafoto: Igirubuntu Darcy