Abakozi nabakinnyi ba sinema babarizwa muri... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bakozi bigishijwe amateka ya Ntarama mbere ndetse no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyuma yo gusobanurirwa amateka, abakozi b'iyi kompanyi basuye ibice bitandukanye by'uru rwibutso ndetse banunamira imibiri y'inzirakarengane zishyinguwe muri uru rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama. 

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 27 Mata 2023, mu gihe mu Rwanda ndetse no ku isi yose bakiri mu minsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. 

Umuyobozi wa ZACU Entertainment Ltd, Wilson MISAGO, yabwiye itangazamakuru ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari igikorwa cy'ingenzi kuko kumenya amateka ari yo nzira yo kwirinda ko ibyabaye byakongera kubaho ukundi ndetse no kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Ati 'Ibyo tumaze kureba hano ni ikimenyetso cyerekana ubukana n'ukuntu Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe. Ni inshingano zacu nk'urubyiruko cyane cyane Abahanzi kwamagana no kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ni bwo buryo buzatuma ibyabaye bitongera kubaho ukundi.' 

Urwibutso rwa Ntarama ruherereye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama, rwahoze ari urusengero ariko rwiciwemo ibihumbi by'Abatutsi bari bahahungiye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bari biteze kuharokokera. Rushyinguwemo abarenga 5,000.

Akarere ka Bugesera ni hamwe mu haguye Abatutsi benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, na mbere yaho kuko mu 1959 hajyanwe benshi baturutse mu bice bya Ruhengeri na Byumba, nk'inzira yakoreshejwe n'ubutegetsi bubi bwashakaga kubicira hamwe, abandi bakicwa n'isazi ya tse-tse.

Abatutsi bo mu Bugesera baratotejwe, abandi bicwa mu myaka itandukanye, kugeza mu 1992, aho muri Bugesera habaye igeragezwa rya Jenoside, Abatutsi benshi bahungira i Nyamata kuri Paruwasi no kuri Santarari ya Ntarama, abandi bahangana n'ibitero by'abicanyi byaturukaga mu bice bitandukanye.

Basobanuriwe amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Ntarama

Bunamiye banashyira indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y'inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ifoto y'urwibutso y'abakinnyi ba filime babarizwa muri Zacu Entertainment

Umuyobozi wa Zacu Entertainment, Wilson Misago yanditse ubutumwa mu gitabo cy'abagenderera Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128659/abakozi-nabakinnyi-ba-sinema-babarizwa-muri-zacu-entertainment-basuye-urwibutso-rwa-jenosi-128659.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)