Umusore w'imyaka 16 ukomoka Atlanta muri Amerika yarohamye nyuma yo kwitanga ashaka kurokora abana bane bato baguye mu mazi ubwo bari mu rugendo muri Florida mu cyumweru gishize.
Bryce Brooks yari kumwe na bene wabo i Pensacola mu kiruhuko cy'impeshyi ubwo ubuzima bwe bwarangiraga nyuma yo kwibira mu nyanja kugira ngo arokore abana bane baguye mu nyanja, nk'uko umuryango we wabitangaje ku wa mbere tariki ya 10 Mata.
Brooks yagiye mu mazi kurokora abo bana hanyuma undi mugenzi we witwa Charles Johnson II ajya kumufasha bose bararohama,nk'uko Shivy Brooks se wa Brooks yabitangaje mu kiganiro n'abanyamakuru.
Shivy Brooks yagize ati: "Kutikunda nibyo bituma umuntu atanga igitambo nk'iki, akabikora afite imyaka 16 gusa.Twishimiye cyane nk'ababyeyi uburyo umuhungu wacu yigaragaje muri iki gihe.
Reka turebe ko Atlanta yagira abana bazatanga ubuzima bwabo ku bandi barimo nabo batigeze banamenya. '
Yongeyeho ati: 'Bryce ni intwari. Yakijije rwose ubuzima bw'abana bane atanze ubwe ikandi isi ikwiye kubimenya."
Aba bombi kandi bajyanywe mu ndege mu bitaro aho byemerejwe ko bapfuye.