Abana babuze imiryango yabo muri Jenoside batanze icyifuzo gikomeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abana babuze imiryango yabo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, baravuga ko n'ubwo leta igerageza kubitaho bakeneye umuryango nyarwanda ubitaho by'umwihariko mu rugendo rwo gukira ibikomere bahuye nabyo.

Kuradusenge Kenia nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yisanze ari mu kigo cy'imfubyi yita Abakarikuta cyari St Famille, nta muntu wo mu muryango we azi.

Mu 1999 hari umuryango wemeye kumurera n'ubwo yaje kurushaho gukomereka bitewe n'uko ubuzima bwari bumeze.

Kuradusenge avuga ko ibibazo yari afite birimo kugenda bigabanuka kuko ubu yabonye ibyangombwa by'irangamimerere, aracuruza ndetse ari hafi no kubona icumbi i Gacurabwenge byose yafashijwemo n'ubuyobozi.

Yabwiye RBA ati "Kera ntaragira abo mbona naricaraga nkumva agahinda karanyishe,nkumva ko nta muntu mfite hafi ariko iyo numva byivanze,byaje ngira uwo mpamagara."

Uyu yakomeje avuga ko muri FPR bigabanyijemo amakipe ubu afite abo yita ababyeyi be,basaza be,barumuna be.Ati "Nta kibazo kirenze umuntu agihura nacyo.

N'ubwo bimeze bityo Kuradusenge aba yifuza kuzabona umuryango akomokamo.

Ku rundi ruhande hari bamwe mu bana batarabona imiryango yabo ndetse bavuga ko bafite ibibazo by'aho kuba.

Amina utuye Mageragere mu karere ka Nyarugenge ni umwe mu babuze epfo na ruguru, uwamutoraguye ari uruhinja yaje kwitaba Imana afite imyaka 8, nyuma yaho yaciye mu buzima bushaririye byanatumye ku myaka 14 abyara imburagihe.

Uyu yavuze ko uwamutoraguye yavuze ko yamubonye ari mu mirambo ahahoze Radio Rwanda ndetse ngo yari kumwe n'umubyeyi we bamwishe.

Uyu yavuze ko yatewe inda ubwo yakoraga akazi ko mu rugo mu Gatsata hanyuma uwamuteye inda acikira muri Uganda.Aho yabaga bahise bamwirukana.

Byinshi mu bibazo Amina ahura nabyo abihuriyeho na Uwamahoro Monique uba Runda muri Kamonyi.

Uyu Amina yagize ati "Abana tudafite inkomoko dufite ibibazo byinshi tudafite uwo tubibwira.Turara aha ngaha,ejo tukarara ahangaha.Icyifuzo nuko twamenyereye kubaho dushakisha nka marine,niyo leta yadufasha ikaduha amacumbi tubamo,tugakomeza dushakisha gutyo.Kubaho biratugoye cyane."

Urubyiruko rutazi inkomoko rurimo kugenda rwishyira hamwe kugira ngo rujye rufashanya no kugira ngo ibibazo byarwo bimenyekane.

Iradukunda Kalisa Kevin ni Perezida w'Umuryango Child of Rwanda uhuza urwo rubyiruko.Yagize ati "Ikibabaje,abana ntabwo bumvwa kandi buri mwaka muzajya mutubona mu itangazamakuru tuvuga.Icyo nifuza nuko nta mwana wakagiye mu itangazamakuru avuga ngo mbayeho ubuzima bumeze gutya.Yakagiye mu itangazamakuru avuga ngo ndimo ndarangisha ababyeyi banjye ari ukuvuga ngo mbayeho nabi.

MINALOC,MINUBUMWE,CNLG na FARG twakoranye inama.FARG dukorana inama mbere yafashemo abana bane,bane ibibazo byabo byumvikana.Icyo gihe twari tutaraba benshi.

Abana 50 batazi inkomoko nibo bamaze kwishyira hamwe.Abana barindwi gusa nibo bamaze kubona imiryango yabo.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abana-babuze-imiryango-yabo-muri-jenoside-batanze-icyifuzo-gikomeye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)