Abana bafite base bakoze jenoside baba hanze,nibo bakwirakwiza urwango #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minubumwe yemeza ko ingengabitekerezo ya jenoside ikomeje guhemberwa n'abana bakomoka ku ba jenosideri, kandi ko benshi muri abo bana baba mu bihugu byo hanze.

Ingengabitekerezo ya jenoside igaragarira mu myitwarire n'ibitekerezo biri mu byo uvuga , byose usanga bigamije gukangurira abantu kwanga ubwoko runaka.

Minisitiri muri minisiteri ya Minubumwe, Jean Damascene avuga ko Kugeza ubu ibyaha by'ingengabitekerezo ya jenoside ari bicye cyane mu rubyiruka rwavutse nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi,ariko nanone amagambo abiba urwango n'ingengabitekerezo ya jenoside bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranya mbaga za rumwe mu rubyiruko ruba hanze.

Umuryango w'abanyarwanda baba mu mahanga hamwe n'abahoze ari abarwanyi bateraniye mu kigo cya Mutobo babwiye minisiteri wa Minubumwe ko batewe impungenge n'amagambo abiba urwango n'ingengabitekerezo ya jenoside bikomeje kuzamurwa na bamwe mu Banyarwanda baba mu bihugu by'amahanga.

Yakomeje avuga ko hari bamwe bagifitanye umubano n'abasize bakoze jenoside baba mu mahanga, aho bafunguye za radio kuri interineti aho bakomeza kunyuza ingengabitekerezo ya jenoside.

Atanga urugero rwa Gaspard Musabyimana ubu uba mu Bubirigi watangije aradio kuri murandasi acishaho ibiganiro bihembera ingengabitekerezo no kwanga Abatutsi.

Ati'ni gute umuntu nkuwo aba agikorera hariya?kandi akaba agifite abantu bakurikira ibinyoma bye ndetse bakanasangira ibitekerezo nk'ibyo bipfuye. Birababaje!

Imyaka 29 irashize ariko abana ba bamwe mu bajenosideri bakigerageza guhembera ingengabitekerezo. Bashyizeho itsinda ribahuza ryitwa Jambo ASBL rikomeje guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umuryango washinzwe na Placide Kayumba , umwana wa Dominique Ntawukuriryayo wahoze ari Sous-Préfect wa Gisagara mu gihe cya jenoside, wanakatiwe imyaka 25 muri 2010 n'urukiko rwa ICTR rumuhamije ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma yo kuyobora ubwicanyi bwabereye ku musozi wa Kabuye wiciweho Abatutsi ibihumbi 30,000 .

Liliane Bahufite,ni umunyamategeko w'iryo tsinda Jambo group, we ni umukobwa wa Col Juvénal Bahufite wahoze avugira umutwe w'aba jenosideri wakoreraga I Bukavu nyuma yo gutsindwa.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/abana-bafite-base-bakoze-jenoside-baba-hanze-nibo-bakwirakwiza-urwango

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)