Aya masezerano yasinywe mu 2022, yavugaga ko abarebwa n'aya masezerano ari abantu binjiye mu Bwongereza binyuranyije n'amategeko, bashaka ubuhungiro.
Mu ruzinduko Minisitiri w'Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman, aherutse kugirira mu Rwanda, ayo masezerano yaravuguruwe, hinjizwamo n'abandi bantu baba mu Bwongereza binyuranyije n'amategeko, nk'uko The East African yabitangaje.
Ingingo zavuguruwemo harimo ivuga ko n'abandi bantu bizagaragara ko binjiye mu Bwongereza binyuranyije n'amategeko ariko batigeze basaba ubuhungiro cyangwa ibyemezo bibemerera kuba muri icyo gihugu, barebwa n'aya masezerano.
Mu gihe abo bantu bagejejwe mu Rwanda, rufite uburenganzira bwo kubasubiza mu bihugu baje baturukamo, mu gihe naho bahageze ntibagaragaze ubushake bwo gusaba ubuhungiro cyangwa ibyemezo byo kuhaba nk'abimukira.
Umwaka ushize nibwo u Rwanda n'u Bwongereza byasinye amasezerano ajyanye no kwakira abimukira, nyuma y'aho Guverinoma y'u Bwongereza igaragarije ko igowe no gukomeza kwakira abimukira bava mu bihugu bitandukanye.
Biri mu rwego rwo kugabanya umubare w'abinjira muri icyo gihugu mu buryo butemewe n'amategeko bashaka ubuhungiro, kugabanya ikiguzi Leta y'u Bwongereza itanga ibitaho mu gihe hagisuzumwa amadosiye yabo ndetse no guhagarika ababibonamo inyungu cyane cyane abambutsa abo bimukira, rimwe na rimwe bamwe bakagwa mu nzira kubera ingorane zirimo.
Mu Rwanda abo bimukira bazajya bahaba mu gihe hagisuzumwa amadosiye yabo, bamwe bashobore koherezwa mu bindi bihugu bibashaka, ababishaka bagume mu Rwanda bafashwe gutangira ubuzima cyangwa abandi basubizwe iwabo.
Ku ikubitiro u Bwongereza bwemeye guha u Rwanda miliyoni 140 z'amapawundi yo kwita kuri abo bimukira.
Byari biteganyijwe ko abimukira ba mbere bazagera mu Rwanda muri Nyakanga umwaka ushize, ariko byagiye byigizwa inyuma kubera ko hari imiryango yatanze ikirego mu nkiko zo mu Bwongereza, bashaka kwitambika uwo mwanzuro.
Mu minsi ishize urukiko rukuru mu Bwongereza rwagaragaje ko nta kibazo kirimo kohereza abo bantu mu Rwanda, abareze bahita bajuririra urukiko rw'ubujurire ari narwo rusigaye gufata umwanzuro ngo amasezerano atangire gushyirwa mu bikorwa.