Byagaragajwe kuri uyu wa 3 Mata 2022 mu kiganiro n'itangazamakuru cyagarukaga ku bikorwa biteganyijwe mu muhango wo kwizihiza imyaka 21 ishize hasinywe amasezerano y'Amahoro n'Ubwiyunge muri icyo gihugu.
Ni ikiganiro cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Ambasaderi wa Angola mu Rwanda, Dr Eduardo Octávio; Abayobozi w'Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda no muri Angola, Dr Richard Hategekimana na Dr David Kepelenguela, ndetse n'Umwanditsi Dr Francisco Queiroz.
Dr Queiroz ni na we wanditse igitabo cyiswe 'The Great Kassitur Empire in the Sekele Dynasty' cyamuritswe muri Angola, nyuma y'u Rwanda kikazanamurikwa muri Brésil , Portugal, Nigeria n'ahandi.
Ni igitabo cyanditswe mu buryo bugaragaza uko mu myaka iri imbere ubuzima bwose buzashingira ku ikoranabuhanga, umwanditsi agasaba Abanyafurika kwimakaza ubumwe n'amahoro arambye nk'intwaro nyamukuru yo kuzatuma izo mpinduka zihira Afurika.
Dr Dr Queiroz yahisemo kukimurika mu Rwanda kubera ko ari igihugu cyagaragaje byeruye ko Afurika ishobora gutera imbere birambye binyuze mu bikorwa rumaze kugeraho nyuma y'imyaka itari myinshi ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi w'Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda, Dr Richard Hategekimana nyuma yo kugaragarizwa ibiri muri icyo gitabo, yavuze ko bishimiye ko cyamurikiwe mu Rwanda ndetse anizeza ubufatanye bwisumbuye hagati y'abanditsi b'ibihugu byombi nk'uko n'abo muri Angola babisabye.
Ati 'Icyo twifuza ni ukwagura amarembo tugakorana n'abandi banditsi hirya no hino ku Isi kuburyo kuri iyi nshuro twiteze ko tuzagirana ubufatanye bukomeye n'abo muri Angola dore ko gufatanya ari nayo ntego ya Afurika Yunze Ubumwe.'
Yagaragaje ko ubwo bufatanye ari izindi mbaraga abanditsi b'u Rwanda bungutse mu bijyanye no guha imbaraga umuco wo gusoma no kwandika ibitabo aho 'tuzabaha ibitabo twanditse ku Rwanda na Afurika ndetse nabo babikore gutyo.'
Guhitamo itariki ya 3 Mata 2023 nk'umunsi wo kumurika icyo gitabo mu Rwanda ngo bifitanye amateka n'umunsi w'agaciro muri Angola kuko ari bwo hasinywe amasezerano ahagarika intambara hagati y'amashyaka ya UNITA na MPLA.
Dr Queiroz ati 'Ni umunsi twageze ku mahoro. Igihugu cyacu kuva ubwo nticyasubiye mu ntambara z'urudaca zari zimaze hafi imyaka 41. Afurika tugomba gufatanya kugira ngo turwanye ba gashakabuhake batuma umugabane wacu uhora mu mvururu zituma tudatera imbere.'
Iki gitabo cyanditswe mu gi-Portugal mu myaka ya 2019-2020 kimurikwa bwa mbere mu Ukuboza 2020 i Luanda muri Angola.
Mu 2022 cyashyizwe mu Cyongereza ndetse gisohorwa mu icapiro rya Lavender Moom ryo muri Afurika y'Epfo.
Kugira ngo kimurikwe mu Rwanda byagizwemo uruhare na Ambasade ya Angola mu Rwanda, urugaga rw'abanditsi muri icyo gihugu n'abandi.
Bimwe mu bikubiye muri icyo gitabo
Dr Queiroz ajya kwandika iki gitabo yibanze ku buzima bw'Abanyafurika bushobora kuzahindurwa n'ikoranabuhanga mu bihe biri imbere, haba mu bukungu, imibanire, politiki, gutwara abantu n'ibintu n'indi mirimo.
Uyu mwanditsi agaragaza ko ibigo by'ubuvuzi bizaba bigenzura ubuzima bw'abantu nabwo buzaba bwarahurijwe ku bindi byuma by'ikoranabuhanga ku buryo umuntu ashobora kuzajya avurwa atanavuye iwe.
Uyu mwanditsi agaragaza ko nihimakazwa ubumwe ibihugu bigaharanira ikibihuza aho kwisenyera bitijwe umurindi n'abo hanze ya Afurika, bungukira muri uwo mwiryane ntakazabuza, Afurika nayo izagera aho ikaba umugabane utinywa na bose.
Ambasaderi wa Angola mu Rwanda, Dr Eduardo Octávio agaragaza ko uyu munsi ugamije kwimakaza amahoro atari muri Angola gusa ahubwo bigomba kuba ihame kuri Afurika yose kugira ngo ibashe kugera ku ntego yihaye yo kunga ubumwe.
Amb. Octávio yashimangiye ko ku bijyanye bo kwimakaza amahoro, bafatira urugero ku Rwanda kuko 'rwo rwageze ku mahoro kare mbere yacu. Rutubera urugero binyuze no mu mubano w'ibihugu byombi umaze gushinga imizi.'
Amafoto: Dukundane Ildebrand