Abantu 56 bafunzwe mu cyunamo bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
1

Imibare ya RIB igaragaza ko mu cyumweru cyo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi guhera ku wa 7-13 Mata 2023, cyasojwe abantu 62 bakurikiranyweho ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibifitanye isano nayo.

Ugereranyije umwaka wa 2022 n'uyu mwaka wa 2023, amadosiye mu cyumweru cyo Kwibuka yagabanutse ku kigero cya 5,7%, kuko yavuye kuri 53 aba 50.

Mu byaha byakozwe, 27 bihwanye na 44,3% bigizwe no guhohotera uwacitse ku icumu rya jenoside, icyenda (14,8%) ni ugupfobya jenoside, icyo by'ingengabitekerezo ya Jenoside na bine (6,6%) byo gukurura amacakubiri.

Hari kandi bine byo guhakana jenoside, bitatu byo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye jenoside, ibyaha bitatu by'ivangura n'ibyaha bibiri byo guha ishingiro jenoside.

Ni ibyaha RIB ivuga ko byakozwe hifashishwe amagambo ku kigero cya 64,3%, kwangiza imyaka kuri 7,1%, gutera amabuye ku nzu no kurenga ku mabwiriza agenga Kwibuka byombi kuri 5,4%.

Ibindi bikorwa byagaragaye ni ukwiba ibirango byo Kwibuka, gukoresha amajwi, kwica amatungo, kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye jenoside, kwifashisha umwanda w'umuntu no kwangiza ibimenyeso byo kwibuka.

Uturere 10 twabonetsemo ibirego byinshi ni Rwamagana (12,5%), Musanze (8,9%), Nyanza, Nyagatare, Gasabo na Bugesera bifite 7,1%, Kamonyi na Huye bifite 5,4% naho Ruhango na Rubavu bifite 3,6%.

RIB ivuga ko mu turere icyenda nta birego by'ingebitekerezo ya Jenoside n'ibyaha bifitanye isano nayo byahagaragaye, ni ukuvuga Rulindo, Gakenke, Burera, Nyabihu, Rutsiro, Rusizi, Nyamagabe, Kicukiro na Kirehe.

Yakomeje iti 'Nta kirego cy'Ubwicanyi cyangwa Gukomeretsa amatungo cyangwa uwarokotse jenoside cyagaragaye.'

Yakomeje avuga ko ku bijyanye n'amatungo, ibibazo byo kwica cyangwa gukomeretsa amatungo byaragabanutse, aho hagaragaye ikibazo kimwe gusa mu Karere ka Gatsibo 'aho hishwe ingurube ebyiri zihawe ibiryo bihumanye.'

Imibare yerekana ko mu bibazo byagaragaye, mu Ntara y'Iburasirazuba habonese ibibazo 33,9%, mu Ntara y'Amajyepfo ni 30,4%, mu Majyaruguru ni 12,5%, Iburengerazuba ni 12,5%, naho mu Mujyi wa Kigali ni 10,7%.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-56-bafunzwe-mu-cyunamo-bakekwaho-ingengabitekerezo-ya-jenoside

Post a Comment

1Comments

Post a Comment