Abanyarwanda bamaze kungukira iki muri Transform Africa? - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni inama yitabirwa n'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma aho abayitabira kuri iyi nshuro harimo Perezida Kagame, uwa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, Lazarus Chakwera wa Malawi, Umwami Mswati III wa Eswatini, Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema n'abandi.

Byitezwe ko nibura abasaga ibihumbi bitatu aribo bazitabira iyi nama izamara iminsi itatu, barimo abayobora ibigo by'ubucuruzi, imiryango mpuzamahanga n'abahanga mu by'ikoranabuhanga.

Ni inama izasuzumirwamo politiki n'ingamba z'ibihugu bya Afurika mu bijyanye n'ikoreshwa rya internet mu bindi bikoresho (Internet of Things: IoT), guteza imbere ubwenge bw'ubukorano (AI) no kwimakaza ikoreshwa rya za drones n'izindi robots mu mirimo itandukanye.

Ibindi biri ku murongo w'ibyigwa ni uburyo ibihugu bya Afurika byateza imbere gahunda zo gutanga serivisi z'imari hifashishijwe ikoranabuhanga, guha imbaraga ubwikorezi bwibanda ku ngufu zitangiza ibidukikije n'izindi serivisi zishyira ku ntego yo kugira Afurika isoko rimwe mu bijyanye n'ikoranabuhanga bitarenze mu 2030.

Abanyarwanda bungukira muri Transform Africa

Ibigo by'ikoranabuhanga byavutse nyuma y'iyi nama ya Transform Africa birimo nka Zorabots Africa Ltd, ifasha muri serivisi zo gukundisha abana amasomo ya Siyansi, Ikoranabuhanga, Engineering n'Imibare (STEM).

Uretse ibyo kandi iki kigo cyatanze robots zifashishijwe mu gukumira icyorezo cya Covid-19. Kuri ubu gifite robots zigera kuri 17.

Abashinze Zorabots Africa Ltd bafasha mu buryo amasomo ya STEM atangwa mu ishuri aho bategura amahugurwa atandukanye y'ibijyanye n'ikoranabuhanga mu by'ama - robots (robotics).

Umuyobozi wa Zorabots Africa, Benjamin Karenzi, yabwiye RBA ko ubu bashaka kwerekeza mu bijyanye n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro hifashishijwe robots.

Ati "Urabona mu bucukuzi habamo impanuka nyinshi cyane, turashaka kureba uburyo twajya twohereza robots munsi y'aho bacukura zikajya kureba niba icyo kirombe kitariduka, niba harimo imyuka ihumanya n'ibindi. Kandi ibyo turashaka kubikora tunatekereza kwaguka kuko isoko rya Afurika ni rinini."

Karenzi avuga ko hari byinshi yiteze kuri Transform Africa izabera muri Zimbabwe, birimo amahirwe yaba ay'isoko ndetse n'abashoramari bashobora gufatanya.

Ati "Ni ukwishimira igitekerezo cyo gushyiraho Transform Africa kandi n'inama igiye gutangira izabera muri Zimbabwe, aho izagenda iva izajya isiga hari abahangamirimo bagenda bavuka kandi bakazana udushya mu bintu bitandukanye."

Ni ibintu ahurizaho n'Umuyobozi w'Ikigo Westerwelle Start Up Haus Kigali, Rukundo Sara, ko hari byinshi yungukiye muri Transform Africa zagiye zibera mu Rwanda.

Yagize ati "Twabonye iterambere ridasanzwe bitewe na Transform Africa z'ubushize mu Rwanda, tukaba dufite amatsiko y'iyi igiye kuba bitewe n'amahirwe menshi izatuzanira binyuze mu bafatanyabikorwa bazaturuka aho izabera muri Zimbabwe, bagafasha abikorera gutera imbere."

Umuyobozi ushinzwe Smart Cities muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Alice Higiro, yavuze ko biturutse muri Transform Africa, hari imishinga myinshi u Rwanda rwatangiye gushyira mu bikorwa.

Ati "Twakoze umushinga ujyanye n'ibimoteri bikusanya imyanda aho twifashisha ibimoteri bigezweho hirya no hino mu mujyi, ku buryo iyo myanda itandukanywa n'ibiyigize."

"Ndetse harimo uburyo bw'ikoranabuhanga bukomeza kwerekana aho imyanda igeze n'ikigero cy'imyanda imaze gukusanywa ahantu runaka, maze bigafasha mu ifatwa ry'ibyemezo ku micungire y'imyanda."

Intego z'Umuryango w'Abibumbye zigamije iterambere rirambye , SDGs, ziteganya ko nibura mu 2030, Abanyafurika miliyoni 650 bazaba bazi gukoresha ikoranabuhanga mu kazi kabo ka buri munsi.

Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo igaragaza ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu kongera ubumenyi ku ikoranabuhanga.

Higiro ati "Bijyanye no kongera ubumenyi mu ikoranabuhanga kuri uyu mugabane, birenze gufata ingamba gusa ahubwo tukareba uburyo twakora ibifatika mu kongera ubumenyi bw'abatuye Afurika."

"Hari kandi no kongera imikoreshereze y'ikoranabuhanga mu rwego rw'ubuzima, atari mu Rwanda ariko no mu karere tureba uburyo twateza imbere ikoranabuhanga muri serivisi z'ubuzima muri uyu mugabane."

Kugeza ubu abarenga 15,000, bamaze kwitabira Transform Africa kuva yatangira mu 2013 , baturutse mu bihugu birenga 112, bose barajwe ishinga no kugira Afurika igicumbi cy'ikoranabuhanga.

Ifite intego yo guhindura ikoranabuhanga ishingiro ry'iterambere n'imibereho myiza, kugeza abantu ku ikoreshwa ry'ikoranabuhanga cyane cyane hakoreshejwe umuyoboro mugari w'itumanaho (broadband), gushyira imbere urwego rw'abikorera mu ikoranabuhanga, no kubakira iterambere rirambye ku ikoranabuhanga.

Robots za Zorabots zafashije mu kurwanya COVID-19
Bwa mbere iyi nama igiye kubera hanze ya Kigali



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-bamaze-kungukira-iki-muri-transform-africa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)